Ibikomeye Diana Teta avanye muri Amerika mu mezi abiri ahamaze

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 Ugushyingo 2016 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Diana Teta yasoje uruzinduko rw’amezi abiri yari amaze agirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu mahugurwa akomeye yahurije hamwe abahanzi b’abanyempano mu bihugu bitandukanye mu kurushaho kubayobora mu nzira yo gukora umuziki ugira ingaruka nziza ku muryango.

Abahanzi bakoze amahugurwa ya Music Action Lab biganjemo abacuranzi n’abahanga mu kungikanya ibyuma by’umuziki bikabyara uburyohe bwihariye. Diana Teta ni we muhanzi uririmba gusa watumiwe, abandi ni abacuranzi bafite ubuhanga buhanitse buri wese mu cyiciro cye.

Mu kiganiro na IGIHE, Diana Teta yavuze ko yungukiye byinshi muri Amerika mu gihe ahamaze birimo kumenyana n’abakora umuziki ndetse n’abahanzi bakomeye mu bindi bihugu, yungutse ubumenyi n’ibindi byinshi ahamya ko byazamuye umuziki we.

Yavuze ko abahanzi bitabiriye aya mahugurwa bayasoje bakoze album y’indirimbo icumi bahuriyemo bose. Ati “Mu mahugurwa ya Music Action Lab nsize dukoze album iriho indirimbo icumi mfatanyije n’abandi bahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye abo muri USA, Brazil, Togo n’ahandi.”

“Ni album yafashwe mu buryo bwa live twanakoze ibitaramo mu mijyi itandukanye ya Amerika dusorezai Mexico mu Mujyi wa Cancun.”

Diana Teta yavuze ko mu byo bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyamukoze ku mutima cyane ngo ni uko aba bahanzi bose basuye abana bari munsi y’imyaka 11 bazahajwe na kanseri.

Ati “Igikorwa kimwe mu byo twakoze cyankoze ku mutima cyane, ni ugusura ibitaro biherereye i Sacramento aho twasuye abana bari munsi y’imyaka 11 baba mu bitaro kubera uburwayi bwa kanseri. Byankoze ku mutima kubona ko umuziki wahindura imitekerereze y’umuntu mu mwanya muto.”

Diana Teta ubwo yari mu gitaramo yahuriyemo n'aba bahanzi i San Francisco

Yanagiranye ibiganiro n’abatunganya indirimbo ndetse n’abagira uruhare mu isakara ry’umuziki batandukanye ku buryo yizeye ko bizongera urwego rw’umuziki.

Teta ateganya kugaruka mu Rwanda nasoza album ye ari gutunganyiriza i Burayi. Ati “Mu Rwanda nzaza vuba, birumvikana ko album yanjye nari nabaye nyihagaritse kubera izo gahunda nari ndimo muri Amerika aho nari maze amezi abiri.”

Diana Teta yavuye muri Amerika ahuye na Eric Harland, umuhanzi mu njyana ya Jazz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza