00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomangoma by’u Bwongereza byitabiriye iyerekanwa rya filime ‘No Time to Die’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Mu gikorwa cyo kwerekana filime ‘James Bond: No Time to Die’, Princess Kate Middleton yunamiye Princess Diana wari umubyeyi w’umugabo we witabye Imana ku wa 31 Kanama 1997 aguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yirukaga ahunga abanyamakuru barimo kumufotora mu Mujyi wa Paris.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021. Cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyakinnye muri iyi filime birimo Daniel Craig, Rami Malek, Lea Seydoux na Lashana Lynch. Cyabereye ahitwa The Royal Albert Hall i Londres mu Bwongereza.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibikomangoma by’ubwami bw’u Bwongereza birimo Prince of Wales [Charles Philip Arthur George] n’igikomangomakazi cye Duchess of Cornwall[Camilla Rosemary Shand] ndetse n’umuhungu we Prince William, Duke of Cambridge ndetse na Princess Kate Middleton cyangwa se Duchess of Cambridge.

Princess Kate Middleton yaserukanye ikanzu ndende ishashagirana yatwaye akayabo ka £2.800 asaga miliyoni 3,5 Frw. Iyi kanzu yari ishushe nk’iyo Princess Diana yambaye mu 1985 ubwo herekanwaga igice cy’iyi filime y’uruhererekane ya James Bond cyiswe ‘A View to a Kill’.

Kate Middleton akunze kugaragara aha icyubahiro Prince Diana cyane abinyujije mu mahitamo akora, y’imyambaro ye akenshi iba ijya gusa n’iya Princess Diana wakabaye ari nyirabukwe ubu iyo aba akiriho.

Guhera mu mwaka ushize kwerekana igice gishya cya filime yamamaye nka ‘James Bond’ cyiswe “No Time to die” byagiye byigizwa inyuma cyane ko cyagombaga kujya hanze muri Mata 2020, bikaza kwigizwa inyuma kugeza mu Ugushyingo uwo mwaka ku itariki ya 11 ariko nabwo bikongera kwigizwa inyuma kugeza uyu mwaka.

Gushyira hanze iyi filime byagiye byigizwa inyuma bitewe n’ibihe Isi irimo bya COVID-19.

Abakinnyi bo muri iyi filime bari babukereye
Daniel Craig wamenyekanye muri iyi filime yaciye ibintu ku Isi
Daniel Craig asuhuzanya na Princess Kate Middleton
Camilla, Igikomangoma cya Cornwall ubwo yageraga aherekaniwe iyi filime yari afite akanyamuneza
Ibikomangomba byari byitabiriye igikorwa cyo kwerekana iyi filime
Prince Charles aganira na Daniel Craig wakinnye ari James Bond
Prince William na Princess Kate Middleton ubwo bageraga aherekaniwe filime
Princess Kate Middleton yaje yambaye ikanzu ijya kumera nk'iya Princess Diana mu rwego rwo kumwunamira
Ubwo Ibikomangoma n'Ibikomangomakazi byageraga aherekaniwe iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .