Kwamamaza

Ibihembo bya Salax Awards bishobora guhagarikwa

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 12:31' na Munyengabe Murungi Sabin


Abahanzi bakomeje kuva urusorongo muri Salax Awards, uwivanamo wese asezera avuga ko atabangikanya iri rushanwa na gahunda zicucitse afite, amagambo yanze gushira ivuga mu bakurikiranira hafi umuziki bagaya Ikirezi Group ko ‘yakoze ibitanoze’.

Urugaga rw’abahanzi rwinjiye mu bibazo bivugwa muri Salax Awards kugira ngo bikemuke ntibikomeze kubangamira abahanzi bakomeje kwandikira ubuyobozi bwabo basaba ko ibi bihembo byasuzumwa mbere yo gutangwa mu kuvanaho akarengane n’ibidahwitse bivugwamo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi, Intore Tuyisenge yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bw’urugaga bwagejejweho ibibazo bitabarika abahanzi banenga cyane imitegurire ya Salax Awards. Urugaga rwafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo bivugwa muri iri rushanwa gusa uruhande rw’abaritegura bazanye amananiza.

Yagize ati “Abantu bategura amarushanwa y’umuziki bagomba kubanza kunyura mu rugaga rwa muzika tukareba umushinga wabo, nka Salax Awards batangiye gukora urugaga rutarabaho, aho rugiriyeho twabandikiye tubasaba ko bazana umushinga wabo tukawusuzuma ariko ntibigeze baza kugeza batangaje urutonde rw’abahatana ntacyo tubiziho.”

Tuyisenge yavuze ko ubuyobozi bw’ihuriro ry’abahanzi ‘Rwandan Music Federation’ bwandikiye Ikirezi Group busaba ko bagirana ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo bivugwa mu irushanwa ariko baba ibamba.

Yagize ati “Twabandikiye ibaruwa ngo baze tuganire ku bibazo bivugwa mu irushanwa ryabo, urumva hari abahanzi bo mu yandi mahuriro bagiye batwandikira batugezaho ibibazo bafite kuri Salax ngo tubavuganire. Urugaga rw’abaririmba indirimbo gakondo n’amatorero ndangamuco batwandikiye bagaragaza ko binubiye Salax […] Icyo twifuzaga ni ugukemurira hamwe ibyo bibazo ariko twarababuze.”

Salax Awards ishobora guhagarikwa…

“Intego ya Salax Awards yari uguteza imbere umuziki ariko ubona ko aho bigeze atari ko bimeze, uyu mwaka bakuyemo icyiciro cya gakondo binjizamo ibindi byiciro bitari iby’umuziki, bimeze nk’imyidagaduro ifite ukundi iteye. Baratandukiriye, kuvanamo kiriya cyiciro kandi irushanwa ari iry’abahanzi nyarwanda urumva ko gahunda atari uguteza imbere umuziki.”

Yongeraho ati “Abahanzi batugejejeho ibibazo bitandukanye, abo mu ihuriro ryitwa Icyembe harimo abavuga ko bashyizwemo batabishaka, abandi bivanyemo kuko batishimiye ibyo Salax ikora bitanoze.”

Ubuyobozi bwa ‘Rwandan Music Federation’ bwasabye Ikirezi Group kugaragaza aho ibiro byabo biherereye ngo bashyikirizwe ibaruwa ngo basubiza ko ibyo bifuza babibamenyesha binyuze kuri telefone. Ibi byafashwe nk’agasuzuguro ku ihuriro ry’abahanzi ari naryo rifite mu nshingano amarushanwa y’umuziki mu gihugu.

Ati “Ikirezi Group twabasabye ko batubwira aho bakorera tukabashyira ibaruwa yabo, banze kuhatubwira batubwiye ko twabahamagara gusa, twanabasabye ko baza aho dukorera bagafata ibaruwa yabo, icyumweru kirashize ariko banze kuza kuyifata.”

‘Rwandan Music Federation’ yafashe umwanzuro wo kwandikira Ikirezi Group indi baruwa ibibutsa ko mu irushanwa ryabo harimo ibibazo bakwiye gukemura bakwanga kuyiha agaciro bakaboherereza iya nyuma ari nayo izakurikirwa n’umwanzuro ndakuka ihuriro rizafata kuri Salax Awards niba izaba cyangwa izahagarikwa.

Yaburiye abashaka kurya imitsi y’abahanzi

Ati “Ni agasuzuguro, na Perezida w’igihugu ahora abivuga ko icyo abayobozi bashinzwe ari ugukorera umuntu umwe [umuturage], natwe nk’ihuriro niko bimeze, dukora mu nyungu z’abahanzi. Umuntu ushaka kurya imitsi yabo tuzahangana na we…”

Intore Tuyisenge uyobora urugaga rw'abahanzi

Yongeyeho ati “Ubuyobozi bw’urugaga tugiye gukora inama, turaboherereza indi baruwa nibakomeza kunangira bikaba rimwe kabiri tuzafata umwanzuro wo kubihagarika. Niba ibyo bamaze imyaka yose bakora nta musaruro byatanze ku bahanzi kuki bakomeza kubitegura? Kuki bakomeza gukoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite kandi abanyamuziki ntacyo bunguka?”

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Ikirezi Group, Emma Claudine ngo asobanure icyatumye bima agaciro ihuriro ry’abahanzi nk’uko umuyobozi waryo yabitangaje ntiyitaba telefone ye mu nshuro zitandukanye twagerageje kumuhamagara.

Abahanzi bamwe bamaze igihe basezera muri Salax Awards abandi bakumvikana mu itangazamakuru banenga uko riteguye gusa Ikirezi Group bo bavuga ko bagerageje gukora ibinyuze mu mucyo.

King James na Diana Teta basezeye muri Salax Awards, nyuma byanuganuzwe ko na Jay Polly yavuyemo gusa we avuga ko ‘atakwivana mu irushanwa atazi neza ko arimo’. Mu bituma abahanzi bamwe bashobora kuba basezera harimo ko hazaba ibitaramo bya Raodshows mu bice bitandukanye by’igihugu umuhanzi asaba abafana ko bamutora.

King James na Teta barasezeye....Jay Polly we ari mu cyiciro cy'abahanzi batazi impamvu bashyizwe muri Salax Awards

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved