Abategura MAMAs bashyize itangazo kuri Twitter bavuga ko ‘irushanwa rya MTV Africa Music Awards 2021 ryagombaga kubera muri Kampala ryabaye risubitswe’.
Rikomeza rivuga ko abari baritegerezanyije amatsiko bazabwirwa uko bizagenda mu gihe kiri imbere.
Mu minsi ishize Meddy yashyizwe mu bahatanira ibi bihembo mu cyiciro ‘Listener’s Choice’, kirimo abahanzi 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Tariki 9 Ukuboza 2020, ni bwo ubuyobozi bwa MTC Africa Music Awards, bwatangaje abahanzi bahize abandi muri Afurika bashyizwe mu byiciro bahatanira ibihembo bizatangwa ku wa 20 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga bica kuri MTV Base. Bikaba byari biteganyijwe ko ibi birori bizayoborwa na Dj Khaled.
Calema wo muri São Tomé and Príncipe ayoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo, aho ari mu byiciro bitatu birimo Artist of the Year, Best Group na Best Lusophone Act.
Abandi bahanzi bakomeye nka Burna Boy, Busiswa, Davido, Diamond Platnumz, Innoss’B, Kabza De Small, John Blaq, Master KG, Suspect 95, Sheebah, Soraia Ramos, Tiwa Savage, Yemi Alade na WizKid bari mu byiciro bibiri.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 52 bo mu bihugu 15 bashyizwe mu byiciro 10.
MTV Africa Music Award yatangiye gutangwa mu 2008 muri Nigeria, 2009 ibera muri Kenya. Byongeye gutangirwa muri Afurika y’Epfo, mu 2014, 2015 no mu 2016.
Kuva icyo gihe ibi bihembo ntibyongeye gutangwa, aho mu minsi ishize ari bwo ubuyobozi bwa MTV bwatangaje ko byasubukuwe bihawe umwihariko wo muri Uganda ndetse abahanzi bo muri iki gihugu harimo icyiciro cyabo bonyine. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa mtvafrica.com.
Si ubwa mbere Meddy yitabira ibihembo nk’ibi, kuko mu 2016 nabwo yabonetse mu cyiciro cya ‘Listener’s Choice Awards’. Icyo gihe yari yashyizwe hamwe na Yamoto Band (Tanzania), Burna Boy na Kiss Daniel (Nigeria), Zaho (Algeria), Bebe Cool (Uganda) n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!