00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye gutangirwa mu birori bizitabirwa n’abafana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itatu ibihembo bya Kiss Summer Awards bitangirwa kuri Radio Kiss FM, abafana ntibahabwe amahirwe yo kubyitabira ngo bishimane n’abahanzi bakunda, kuri ubu bahawe rugari.

Ni amakuru ubuyobozi bwa Radio KISS FM bwabwiye IGIHE nyuma yo gutangaza SKOL Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’ibi bihembo.

Umwe mu bakozi ba KISS FM twaganiriye yavuze ko bategura ibihembo by’uyu mwaka ubwo bizaba bitangwa ku nshuro ya kane, hari igitekerezo ko byaba ibirori bizitabirwa n’abafana b’umuziki, ariko bagira imbogamizi z’icyorezo cya Covid-19.

Uko iki cyorezo cyagendaga gitsindwa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe bigakomorerwa, nibwo bafashe icyemezo cyo gutegura ibirori bizatangirwamo ibi bihembo.

Nta byinshi uyu waduhaye amakuru yatubwiye kuri ibi birori biteganyijwe kuba tariki 29 Ukwakira 2021.

Ati “Ibintu byose birateguye, twiteguye cyera. Ubu ibyo turimo ni imirimo ya nyuma kuko buri kimwe kiri mu mwanya mwiza. Mu minsi iri imbere amakuru yose tuzayababwira.”

Kimwe n’indi myaka, kuri iyi nshuro KISS FM izahemba abahanzi mu byiciro bine birimo umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist), umuhanzi w’impeshyi (Best Artist), indirimbo y’impeshyi (Best song), utunganya indirimbo wahize abandi n’ishimwe rizagenerwa umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.

Mu cyiciro cy’indirimbo zikunzwe hahatanye izirimo Igikwe ya Gabiro the Guitar na Confy, My vow ya Meddy, Katapila ya Bruce Melodie, Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz yafatanyijemo na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze cyane harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless, Meddy na Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band, Niyo Bosco na Confy.

Icyiciro cya nyuma ni icy’aba producers bitwaye neza (Best producer) barimo Madebeats, Ayooo Rush, Element, Clement na Bob Pro.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Amatora yo kuri Internet arakomeje, biciye ku rubuga rwa www.kissfm.rw

Abahanzi bafite indirimbo zihatana mu cyiciro cy'indirimbo nshya
Aba Producers bahatanira igihembo muri Kiss Summer Awards
Abahanzi bahatanira igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu mpeshyi ya 2021
Abahanzi bashya bahatana muri Kiss Summer Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .