Dj Marnaud yasohoye EP iriho indirimbo umunani zirimo iya Uncle Austin

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Mata 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

DJ Marnaud yasohoye EP (Extended Play) nshya yise ‘Son of Rwanda’ iriho indirimbo umunani nkuko yari amaze iminsi abiteguza abakunzi be.

Kuri iyi EP nshya ya DJ Marnaud, hariho indirimbo umunani zitandukanye zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Uncle Austin basubiranyemo iyitwa ‘Ibihe byose’.

Iyi EP iriho kandi indirimbo nka Bahabe yakoranye na Bushali, Mundemere,Mukube, Super Star na Erema na Son of Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Mu minsi ishize ubwo DJ Marnaud yiteguraga gusohora iyi EP yagize ati“Indirimbo ziriho, ni zimwe mu zo maze iminsi ntunganya mu kunganira iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, hariho zimwe namaze gusohora".

Uncle Austin avuga ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ye na Dj Marnaud biyemeje gusubiramo indirimbo ’Ibihe Byose’ kandi yishimira uburyo bayikozemo.

Ati “Gusubiramo iyi ndirimbo cyari igitekerezo cya DJ Marnaud, icyakora uyumvise neza wumva ko atari byinshi twagaruyemo.”

Iyi EP nshya ya Dj Marnaud yakozweho n’aba Producers batandukanye barimo Davydenko, Kevin Klein, Iyzo Pro, Element, Major Bangz na Captain on the track.

DJ Marnaud ni umwe mu bavanga imiziki bamaze kubaka izina mu Rwanda kuko afite indirimbo zinyuranye zirimo Bape, Ribuyu, Bahe, Boku, Mundemere n’izindi zinyuranye.

Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka DJ Marnaud ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs, ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz. Ni naryo ryahozemo nyakwigendera DJ Miller.

'Ibihe byose' ya Uncle Austin yaherukaga gusubirwamo na Fireman, yongeye gusubirwamo kuri EP nshya ya DJ Marnaud
DJ Marnaud asanzwe ari mu bavanga imiziki bakomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .