Ibigwi by’Abanyarwanda 11 bagaragaje umwihariko muri Sinema ku Isi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda nk’Igihugu cyafashe iya mbere mu kubaka amajyambere mu ngeri zitandukanye, no muri sinema hagenda hagaragara impinduka n’iterambere bigizwemo uruhare n’amwe mu mazina y’abashimirwa ubwitange mu gushyira imbaraga muri uwo mwuga.

Uraganda rwa sinema mu Rwanda ntiruragera ku rwego ruhambaye nko mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe, ifite Hollywood; Nigeria, ifite Nollywood cyangwa u Buhinde bugeze ahakomeye binyuze mu ruganda rwayo bise "Bollywood" ruvugwaho kwinjiriza icyo gihugu akayabo k’amafaranga.

Icyegeranyo cyakozwe na Leah Feiger mu kinyamakuru The Culture Trip kizenguruka Isi mu gutangaza udushya n’ibyihariye mu mico yo mu bihugu bitandukanye, cyagarutse kuri bamwe mu bantu bakora umwuga wa cinema by’umwihariko abaziyobora mu mikinire mu Rwanda bateye intambwe yo gushimwa ndetse n’abahirimbanira ko uruganda rwayo rwagera ku rwego mpuzamahanga rukinjiriza igihugu umutungo n’abashoramari.

Kantarama Gahigiri

Gahigiri ni Umunyarwandakazi wavukiye akanakurira mu Busuwisi, ahuza imvano y’impano ye no kuba yaranyuze akanatinda mu kumenya neza imico y’ibihugu bibiri afitanye isano ryagutse na byo. Mbere yo gutangira umwuga wo kuyobora filime, yakoze imirimo itandukanye mu ikorwa ry’izakunzwe ku Isi nka "Men in Black 3", "Curb Your Enthusiasm", "Suits", n’iyitwa "Portlandia.

Avuga ko "zirema mu bazirebye kumenya, gutuma bagira icyo biyumvamo ndetse bagatekereza". Mu mishinga ikomeye iheruka yakoze harimo iyitwa "Tapis Rouge", "ME + U", "Pinot in the Grass", "The Elevator", "Check", na "Lost Angel Less". Umushinga mushya afite ni uwa filime izakorerwa muri Afurika y’Uburasirazuba yitezweho guhindura ishusho ihindanye umugabane uhabwa mu mahanga.

Ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari. Uyu munyarwandakazi ukorera ibikorwa mu bihugu bitandukanye ni umwe mu bagite uruhare rukomeye mu mushinga wa Mashariki African Film Festival i Kigali. Mu bindi bikorwa bye harimo gufatikanya n’abanyempano bakizamuka no kubungura ubumenyi.

Gahigiri amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye birimo Merit mu bya IndieFest Film Awards, byatangiwe mu Mujyi wa Los Angeles (2017); Best Animated Short Award; mu byatanzwe mu iserukiramuco rizwi nka Berlin Independent Film Festival (2017); Festival Award, mu bya Festival Effervescence mu Bufaransa (2016); Best Directing Award yaherewe i New York muri Chelsea Film Festival (2015).

Jean Luc Habyarimana

Ni umuhanga mu gutunganya no kuyobora filime, yabitangiye mu mwaka wa 2006, inyinshi yakoze ni izimara igihe gito ariko anafite indende yitwa "The Goat Rustlers".

Yakuriye mu Rwanda, akora ibijyanye na sinema kuva mu 2006. Mu gukura kwe yavumbuye ko umuco gakondo w’aho akomoka utakunzwe kwerekanwa cyane mu Isi ya film zikomeye ku Isi ari na yo mpamvu akora yibanda ku mpinduramatwara yo kugaragaza ishusho yawo ndetse n’iy’uwo mu bindi bihugu bya Afurika.

SAA-IPO (2010), imwe muri filime yakoze, ifite amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Kigali iterwa inkunga na Tribeca Film Institute y’i New York ikomeye ku Isi. Yerekanwe mu iserukiramuco rikomeye i New York ry’uwo muryango ndetse na Durban International Film Festival, AfryKamera International Film Festival muri Pologne.

Habyarimana aherutse kwegukana igihembo gikomeye muri Festival du Film Africain de Khouribga ryabereye muri Maroc muri Nzeri 2017 abikesha filime yise "Black Belgian" yakoze agaruka ku mibereho y’Umunyafurika ku mahanga n’abimukira. Yanayerekanye muri Zanzibar International Film Festival (ZIFF).

Marie Clémentine Dusabejambo

Dusabejambo ni umwe mu bageze ku ntambwe ikomeye mu bijyanye na ’cinema’ mu Rwanda, yabitangiye mu 2008, yakoze kuri film mbarankuru n’izindi z’uburyo butandukanye nk’iyitwa "Lyiza", "Behind the Word", ndetse n’iyitwa "A Place for Myself".

Yatangiriye kuri Lyiza ivuga inkuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n’ubumwe n’ubwiyunge. Iyi yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

"A Place for Myself" yavugiyemo imibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga rw’uruhu rwera, yamuhesheje ibihembo birimo icyitiriwe Thomas Sankara muri Panafrican Film & Television Festival byatanzwe mu 2017, i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Dusabejambo ni umwe mu bari gukora ku mishinga ya film zizerekanwa mu iserukiramuco rya ZIFF ry’uyu mwaka nyuma yo kimwe mu bihembo biruta ibindi mu 2017.

Shyaka Kagame

Uyu muhanzi uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda, yabanje kuba umwe mu bazwi mu ruhando rw’umuziki wa Hip Hop i Genève mu Busuwisi. Inkuru agarukaho muri filime akora zibanda ku butumwa buvuga ku moko n’ibiranga imuco ndetse akagaruka ku byo yigira mu buzima.

Shyaka Kagame afite filime nshya yitwa "Bounty" (2017), igaruka ku ibyibazwa ku rungano rw’ahashije, abirabura baba mu Busuwisi. Iyi yerekanwe cyane muri icyo gihugu ndetse no muri Cinéma d’Afrique Festival mu Mujyi wa Lausanne. Iyitezwe nshya yayise "Digital Hills" isobanura iterambere ry’u Rwanda mu binyuze mu ikoranabuhanga.

Eric Kabera

The Culture Trip yamwise se w’uruganda rwa sinema mu Rwanda, hagendewe ku buhanga bukomeye muri uwo mwuga ndetse no kuba yarakoze ku mishinga mpuzamahanga ikomeye agashyira n’imbaraga zijyana n’ubwitange mu kuwugeza ku rundi rwego mu gihugu.

Ari mu ba mbere bakoze filime ndende zivuga ku mateka ya Jenoside, iyitwa ‘100 Days’ yanditse amateka ku Isi ndetse yahawe ibihembo bitabarika. Kabera ni na we wakoze filime “Keepers of Memory”, “Intore”, “Through My Eyes”, “Iseta - Behind the Roadblock”, yanagize uruhare mu yitwa “Africa United” yasohotse mu mwaka wa 2010 n’izindi zakunzwe.

Yahawe amashimwe anyuranye arimo irya Directors Guild of America, yanakiriye igihembo cya "African Creative Visionary Award" mu byatangiwe muri Pan African Film Festival mu 2012.

Kabera yashinze Rwanda Cinema Centre n’ishuri rya rya Kwetu Film Institute rimaze kwibaruka ababarirwa mu magana barihawemo ubumenyi mu myaka irenga icumi rimaze. Imyaka ikabakaba 14 igiye gushira ategura Rwanda Film Festival yitabirwa n’abahanga muri ’cinema’ mu Rwanda ndetse n’abakomeye baturuka hanze y’igihugu.

Cynthia Butare

Butare wavukiye akanakurira mu Busuwisi, akorera ibikorwa bye mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire yiga mu Bwongereza amasomo ajyanye no gukora amashusho mbarankuru n’ihanahanamakuru ryifashishije ikoranabuhanga.

Yakoze film mbarankuru ku mubano w’abagore b’abirabura n’umusatsi ayita "KICKIN’ IT WITH THE KINKS", yayerekanye mu Rwanda, mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Nigeria n’ahandi hanyuranye.

Bimwe mu byo avuga ko byamuhaye imbaraga zo kwinjira mu ruhando rwa ’cinema’ ndetse bikamuha imyuvire akomoraho bimwe mu bimutera ishyaka mu gukora harimo no gukurira mu buzima bw’i Burayi aho byari bigoranye kubona isura y’umugore w’Umunyafurika ku byuma byerekana amashusho.

Muri iki gihe afite umushinga mushya yise "Coming (Back) Home, film yerekana inkuru z’abaturuka mu bihugu by’amahanga bataha mu rwababyaye. Ni igikorwa gikurikijwe indi mishinga yakoze irimo amashusho atandukanye amuhuza n’ibigo bidaharanira inyungu n’abandi. Yakoze amashusho ari mu bice bitanu ku muryango wa Collective Rw uri mu rugendo rwo guteza imbere ibijyanye n’imideli mu Rwanda, yanakoze filime mbarankuru yitwa "Ishimwa: From Bloodshed to Grace" yerekanwe muri Rwanda Film Festival.

Kivu Ruhorahoza

Ruhorahoza ni umwanditsi, umuyobozi w’imikinire n’umushoramari muri ’cinema’. Yungirije Eric Kabera mu ikorwa rya film mu 2004, nyuma izina rye ryamamara mu bikorwa bitandukanye yakoze.

Yakoze filime zitandukanye zirimo iyitwa Matière Grise (Grey Matter) (2011) ivuga ku ihungabana ry’abavandimwe babiri biturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi inagaragaramo umuhanzi Nirere Shanel yerekanwe mu bihugu bitandukanye birimo Australia, Poland, mu Mujyi wa Dubai n’ahandi, yanayerekanye muri Tribeca Film Festival.

Ruhorahoza amaze gukora film zirimo iyitwa "Confession", "Lost in the South" n’iheruka yitwa "Things of the Aimless Wanderer" igaruka ku nkuru y’urukundo rw’umuzungu wo mu Burengerazuba bw’Isi n’umwiraburakazi ikanashungura bimwe mu byaranze abazungu ubwo bazaga muri Afurika bwa mbere. Yerekanwe muri Sundance Film Festival n’andi maserukiramuco atandukanye i Durban, Sydney, Singapore no muri Rotterdam.

Armand Kajangwe

Yakoze ku mishinga y’amashusho irimo "The Asylum", "Dirty Singles" ndetse anayobora urubuga rwa "Journal.rw" rumaze kumenyekana kubera umwihariko w’ibiganiro rutambutsa ku rugendo rw’abanyempano b’Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Kajangwe ukora film agendeye ku buzima yanyuzemo yakoze iyo yise "The Asylum" agaruka ku nkuru imwerekeyeho ikomoza ku mibereho y’Umunyarwandakazi uba muri Canada. Indi mishinga afite harimo izibanda ku gukora ibitabo.

Samuel Ishimwe Karemangingo

Karemangingo yashyizwe ku rutonde rw’abagaragaza iterambere rya sinema mu Rwanda nk’umwe mu rubyiruko rumaze gushyira imbaraga muri uwo mwuga uzitirwa n’imbogamizi zirimo ubushobozi budahagije mu bawukora n’ibura ry’abashoramari.

Uyu musore amaze gukora kuri filime zirimo iyitwa ""Crossing Lines" (2014), yerekanwe muri Durban International Film Festival, muri Afrika Filmfestival i Louvain inamuheshayo igihembo cyitwa Guido Huysmans Young African Film Maker Award, mu ryitwa Africa in Motion muri Écosse, yatsindiye ibihembo muri FESTICAB i Burundi ndetse no muri Mashariki Film Festival mu Rwanda. Mu zindi film yakoze harimo iyitwa "Uruzi" (2014) yerekanwe muri Luxor African Film Festival n’iyitwa "Imfura" (2017).

Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi

Mbabazi yatangiye umwuga wo gukora ’cinema’ mu 2010 nyuma y’amasomo yafatiye mu ishuri rya Ecole d’Art et de Design i Genève mu Busuwisi. Mbere yo kwinjira mu bijyanye no gukora film ’yarebye’ nyinshi mu zikorerwa mu Rwanda zatumye igihugu gikurwa mu bihanzwe amaso ku buhanzi bw’umwimerere.

Ubuhanzi akora bwibanda ku byo anyuramo buri munsi, ibyifuzo n’indoto n’ibindi atekereza ko byakumvwa n’undi muntu utari we. Yakoze film zitandukanye zirimo iyitwa "Ruhago", "City Dropout", "Things of the Aimless Wanderer", "The Liberators", "Versus", na "Keza Lynn".

Mu 2012, Mbabazi yegukanye igihembo cyitwa Signis Award mu byitwa Emerging Filmmaker muri ZIFF, mu 2014 yatwaye Silverback Award mu bakoze film ngufi nziza muri Rwanda Film Festival. Uyu muhanzi muri iki gihe ari mu mirimo y’ikorwa rya film yise "Republika" izafatirwa i Genève ndetse n’iyitwa "The Random Story of Masud" izakorerwa i Kigali.

Ibikorwa bye bimaze kwerekanwa mu maserukiramuco arimo Oberhausen Short Film Festival, Tampere Short Film Festival, Uppsala Short Film Festival, Internationale Kurzfilmtage Winterthur Festival n’ahandi hatandukanye.

Amelia Umuhire

Umuhire yavukiye mu Rwanda akurira mu Bubiligi, igihe kirekire akimara akoresha muri film ibitekerezo akomora ku mvo ye uwo ari we, amateka n’imico yanyuzemo. Yakoze film ndende yitwa "Polyglot" yibanda ku mibereho y’abahanzi b’abirabura i Berlin.

Yayerekanye mu maserukiramuco atandukanye arimo Film Africa i Londres, Tribeca Film Festival, Premiers Plans D’Angers Festival no muri Geneva International Film Festival aho yakiriye igihembo Best International Web Series mu 2015.

Umuhire washyizwe ku rutonde rw’abamaze kugira ibigwi muri ’cinema’ ikozwe n’Abanyarwanda n’abahirimbanira kuyigeza ku rundi rwego, afite indi yitwa "Mugabo" (2016) ivuga ibyo yanyuzemo n’ukurokoka Jenoside. Yerekanwe muri Film Africa Festival i Londres mu 2016, yatwaye igihembo cya Best Experimental Film Award mu 2017 muri BlackStar Film Festival i Philadelphia.

Nubwo mu bihe bitandukanye byakunze kuvugwa ko imikorere y’uruganda rwa ’cinema’ mu Rwanda ikora biguruntege, hari amwe mu mazina afite ibikorwa bikomeza kwiganza mu matwi y’abarutuye n’abanyamaHAnga bakurikirana film zikorwa umunsi ku wundi.

Aba biyongeraho amazina y’abaterankunga n’ibigo bishora imari cyangwa ubufatanyabikorwa mu ikorwa rya ’sinema’ y’u Rwanda bamwe badatinya kuvuga ko hari abayikora bahanze amaso umusaruro w’imbere mu gihugu gusa mu gihe amahanga abona umuco wacyo nk’imari ishyushye yabyazwa umusaruro w’inkuru zikurura amatsiko y’abanyamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza