Ibidasanzwe Mani Martin yaboneye mu rugendo yagiriye mu Buyapani

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 Kanama 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin ukora indirimbo ziri mu njyana ya kinyafurika aherutse mu rugendo rw’ukwezi yakoreye mu Buyapani guhera tariki 17 Kamena 2019.

Ni urugendo rwari rugamije gusakaza amahoro binyuze mu mu muziki [Mani Martin Peace Tour] yakoreye mu bice bitandukanye birimo ahitwa Saga hizihirijwe isabukuru ya Unicef, Kobe na Fukuchima.

Yitabiriye kandi igitaramo kiba buri mwaka cyiswe Rwanda For Summer cyo kwizihiza umuco nyarwanda, asura abana biga kuva mu mashuri y’incuke kugera muri Kaminuza, akomereza ku rwibutso rwa Hiroshima ahatewe ibisasu bya kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’Isi, aranahataramira.

Nubwo bitari muri gahunda yamujyanye, yanasuye inkambi icumbitsemo abakuwe mu byabo n’umutingito wa Tsunami wibasiye iki gihugu mu 2011.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mani Martin avuga ko yagiriye ibihe byiza cyane muri uru rugendo ndetse yanahakuye amasomo menshi.

Ku byo yabonye, Abayapani bagendera ku muco wabo ku buryo bigoye kubona undi muntu uvuga urundi rurimi rutari urwabo kavukire.

Ati “Ushobora nko kugenda ukwezi n’igice nk’uko nagenze utarahura n’abantu barenze batanu bakoresha ururimi rw’icyongereza cyangwa Igifaransa. Ni abantu babaho mu muco wabo.”

Mu muco w’Abayapani kandi ngo harimo kwakirana urugwiro no kugira ikinyabupfura ku buryo hari aho byageraga akumva biramurenze.

Hari abatangaye babonye umwirabura

Nubwo nta gihugu wajyamo ngo uburemo umwirabura, Mani Martin avuga ko hari abanyeshuri yasuye bagatangazwa no kumubona kuko ari bwo bwa mbere bari babonye umuntu ufite uruhu rwirabura amaso ku maso.

Ati “ Nkaho nagiye muri kaminuza cyangwa se mu mashuri yisumbuye urubyiruko rwinshi rwarambwiraga ruti ‘ni ubwa mbere tubonye umwirabura. Watubabarira tukifotozanya? Watubabarira tukagukoraho?”

Mani Martin avuga ko amarangamutima y’aba banyeshuri atarimo irondaruhu, ahubwo byari ugutungurwa no kubona umwirabura ku nshuro ya mbere.

Ati “ Nta vangura baba bafite cyangwa se bya bindi abanyamahanga bagira ukabona arakwishisha, bo ni amatsiko yo kumenya umwirabura aba ameze gute?.”

Kwizihirwa kw’Abayapani kurihariye

Mu gihe mu Rwanda no mu bindi bihugu bimenyerewe ko mu gihe baryohewe n’umuziki baririmba ndetse bakabyina, siko Mani Martin yabibonye ku Bayapani. Ho ngo barabanza bagatuza bakumva ubundi bakabaza ibibazo nyuma.

Ati “Ntabwo ari kimwe n’ahandi ushobora kuririmba, abantu bagakoma amashyi, bakumva bishimye ako kanya ukabona murazamukanye, bo ni abantu babanza gutega amatwi batuje bakaza kukubaza ibibazo[…] ya marangamutima abantu bashobora kugira bumva umuziki bo barabanza bakayagumana muri bo bakaza kuyakubwira kugira ngo bumve niba iyo ndirimbo hari aho bihuriye. ”

Umuhanzi asezera abafana bose

Ubwo Mani Martin yari arangije kuririmba ntabwo yahise agenda nk’uko bimenyerewe mu Rwanda, ahubwo niwe watashye nyuma y’abafana amaze kubasezeraho nk’uko ari wo muco yahasanze.

Ati “Urabona twebwe iyo tumaze kuririmba duhita tugenda, nta muntu umenya ahantu waciye. Hariya rero biranyuranye, iyo urangije kuririmba ugomba guhagarara ku muryango mbere y’uko abandi bantu bose basohoka, ukabasuhuza. Abantu bose iyo bamaze gutaha nibwo umuhanzi ataha.”

Mani Martin yagarutse mu Rwanda tariki 18 Nyakanga uyu mwaka.

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Mani Martin kigaruka ku rugendo rwe yagiriye mu Buyapani

Mani Martin yashimye uko yakiriwe n'Abayapani
Mani Martin yasuye abana biga mu mashuri abanza arabaririmbira
Yahuye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani Vénétia Sebudandi
Mani Martin yatembereye ahantu hafite amateka yihariye y'u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza