00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Miami, Uwera ugiye kurushinga na Patient Bizimana yasezeweho n’urungano rwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Karamira Uwera Gentille uri mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwe na Patient Bizimana, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byabereye mu bwato i Miami muri Leta ya Florida.

Ibi birori bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura kurushinga, uba ugamije gusezerwa bwa nyuma n’urungano bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe.

Gukorerwa ibi birori kwa Karamira Uwera Gentille ni igisobanuro cy’uko ubukwe bwe na Patient Bizimana bwegereje, nubwo amatariki yabwo akomeje kugirwa ibanga.

Ibi birori bibaye nyuma yuko ku wa 21 Kamena 2021 aba bitegura kurushinga bari berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto yabaye ingume.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Uwera Gentille ari kumwe na mushiki wa Patient Bizimana
Uwera witegura kuba umufasha wa Patient Bizimana yasezeweho n'inshuti ze
Inshuti za Uwera zamwifurije kuzagira ubukwe bwiza n'urugo rwiza
Byari ibyishimo muri ibi birori
Uwera Gentille ugiye kurushinga na Patient Bizimana, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Ni ibirori byabereye mu bwato buri i Miami
Uwera Gentille ugiye kurushinga na Patient Bizimana ari i Miami
Byari ibirori ku rungano rw'uyu mukobwa witegura kurushinga
Ibyishimo byari byose kuri Uwera Gentille ugiye kurushinga na Patient Bizimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .