Kwamamaza

I Kigali hagiye kuba ijonjora ry’abazaserukira u Rwanda mu irushanwa Maisha Plus

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 11:11' na IGIHE


Irushanwa Maisha Plus East Africa rigiye kongera kubera muri Tanzania ku nshuro ya karindwi, u Rwanda rwemerewe kuryitabirwa bwa mbere aho ruzahagararirwa n’abantu babiri.

Maisha Plus East Africa igiye guhuriza hamwe abasore n’inkumi bo mu bihugu bitanu bya Afurika y’Uburasirazuba abo mu Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda n’u Rwanda rwemerewe kurijyamo ku nshuro ya mbere uyu mwaka.

Mu kiganiro na Bac T uhagarariye ibikorwa byo gutegura amajonjora y’abazahagararira u Rwanda uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko abantu babiri bashakishwa bafite amahirwe yo kuzegukana igihembo nyamukuru gihwanye n’amashilingi ya Tanzania miliyoni 30.

Yagize ati “Mais Plus y’uyu mwaka itandukanye n’izindi zakorwaga mu myaka yashize, ubu u Rwanda rurimo hamwe n’u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda. Abanyarwanda bemerewe kwiyandikisha mu bazatoranywamo bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 26.”

Yongeraho ati “U Rwanda ni ku nshuro ya mbere rugiye muri iri rushanwa, hari icyizere ko abazahagararira igihugu cyacu bafite amahirwe yo kuzabonekamo utsinda. Igihugu kigiyemo bwa mbere kiba gifite amahirwe, ikindi kandi Abanyarwanda barafungutse mu mutwe ku buryo gutsinda bitagorana.”

Yasobanuye ko abahatana bose bo mu bihugu bitanu byatoranyijwe bazahurizwa mu cyaro kimwe cyakozwe mu Mujyi wa Dar es Salaam babane mu gihe cy’iminsi igera kuri 30. Ubuzima bwabo bwa buri munsi buzajya bwerekanwa kuri Televiziyo ya Azam abaturage batore, abagize amanota make bajye basezererwa kugeza ku munsi wa nyuma hatangajwe uwahize abandi.

Ati “Maisha Plus itandukanye na Big Brother, yo ibera mu cyaro kiba cyarakozwe mu Mujyi wa Dar es Salaam. Umuntu uzatsinda agomba kuba yaratowe cyane nyine afite umwihariko kurusha abandi, nyuma uwa mbere azahembwa amashiringi ya Tanzania miliyoni mirongo itatu.”

Abasore n’inkumi bose muri Tanzania, Kenya, Rwanda, Burundi na Uganda bazitabira iri rushanwa uyu mwaka, bazatuzwa mu cyaro kimwe buri wese aharanire kubaho mu buryo bugaragaza umwihariko we ari cyo baheraho mu kugena uwarushije abandi kubaho muri ubu buzima.

Bac T uhagarariye ibikorwa byo gutoranya abazahagararira u Rwanda muri Maisha Plus

Mu bisabwa ku biyandikisha harimo kuba ari hagati y’imyaka 18-26 by’akarusho akaba avuga neza Igiswahili. Bac T ati “Mu bisabwa, icya mbere ni ukuba uvuga neza Igiswahili, ukaba ufungutse mu mutwe. Uzi Icyongereza nabwo byagufasha ariko hakenewe Igiswahili kuko kirakoreshwa cyane, ikindi ni iyo myaka isabwa, ukaba utari mu ishuri kuko ntabwo twagutesha ishuri, ugomba kuba udafite indwara zikomeye zo mu mubiri, hanyuma n’ababyeyi bawe bagomba kuba babyemeye.”

Kwiyandikisha biri gukorerwa ku Kimicanga mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri One Love. Ijonjora ryo gutoranya abazahagararira u Rwanda rizaba kuwa 13 Kanama 2016 kuri One Love.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved