I Kigali hagiye gutangizwa ibitaramo by’umwihariko mu njyana gakondo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Kamena 2018 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

I Kigali hagiye gutangizwa ibitaramo by’umwihariko bizajya bisusurutswa n’abahanzi batandukanye baririmba mu njyana gakondo ndetse hakagaragazwa n’impano zindi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi.

Ibi bitaramo byiswe ‘Gakondo Acoustic Gala’ bizabimburirwa n’igitegerejwe ku wa 22 Kamena 2018 muri Impact Hub Kiyovu kizasusurutswa n’abahanzi batandukanye bakora injyana gakondo n’ituje barimo Peace Jolis, Audia Intore, Paccy, Victor Rukotana na Munyakazi Deo ucuranga inanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Kayitare Mustapha, uri mu bateguye uruhererekane rw’ibi bitaramo yavuze ko abo bahanzi baziyongeraho n’undi umwe mu binararibonye z’injyana gakondo mu Rwanda uzasusurutsa akanasabana n’abitabiriye igitaramo.

Yagize ati “Igitekerezo cyavuye ku kuba nta hantu henshi hakiboneka muri Kigali ho gusohokera mu bihe runaka bizwi kandi bigaruka ku bakunda injyana gakondo, hari abakoraga mbere byagiye bicogora. Ni uko twafashe umwanzuro wo kubyubura mu yindi sura.”

Yongeyeho ati “Dufite gahunda ko bigomba kujya biba buri kwezi, icya mbere ni iki. Bizajya biba bishingiye kuri gakondo mu ndirimbo z’ahahise ziririmbwe n’abahanzi ba nyirazo ubwabo cyangwa n’abandi batandukanye babasha kuzisubiramo mu buryo bususurutsa abantu bakanyurwa.”

Ibi bitaramo bizajya bigaragaramo n’undi mwihariko wo kwakira abahanzi b’izindi mpano nk’ubusizi, kwivuga, gusetsa n’ibindi byiciro, umwe muri buri kwezi.

Kwinjira muri ibi bitaramo bizajya bibera muri Impact Hub iri mu nyubako ya The Office yo mu Kiyovu byashyizwe ku bihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 Frw).

Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byategurwaga na Trans-Poesis byamenyekanishije urubyiruko rwiyumvamo impano y’ubusizi bizwi nka ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ byategurwaga buri gihembwe bigahuza abantu batandukanye bakunda gakondo n’ubuvanganzo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza