I Kigali habereye umusogongero w’ibirori bizatangirwamo ibihembo ku bakora filime muri Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kamena 2018 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali hatangarijwe ku mugaragaro ibirori bizatangirwamo ibihembo bihabwa abanditsi ba film, abakinnyi, n’abayobozi bazo baragaragaje ubuhanga kurusha abandi muri Afurika bizwi nka “Africa Movie Academy Awards[AMAA].”

Iri rushanwa ngarukamwaka ryatangirijwe muri Nigeria mu 2005, riri ku isonga mu akomeye ku Mugabane wa Afurika mu ruhando rwa sinema.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Kamena 2018, bamwe mu bakinnyi ba filime, abanditsi n’abayobozi bazo bazwi mu Rwanda bahuriye mu muhango watangarijwemo ko i Kigali hazabera ibirori byo gutangaza abahatanira ibihembo bya AMAA muri uyu mwaka. Ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kibereye mu gihugu kitari Nigeria aho ibi bihembo bitangirwa.

Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera, yatangarije IGIHE ko iyi mikoranire iganisha ku guteza imbere uruganda rwa sinema.

Yagize ati “Perezida Kagame arashaka ko umugabane ushyira hamwe kandi ntabwo byakorwa hatarimo umuco. Igikorwa cya AMAA ni cyiza kuko hazahuzwa imbaraga n’iza Kwetu Film Institute, Rwanda Christian Film Festival n’izindi. Ikirimo ni ukuvuga ko Afurika ari imwe ndetse inkuru zayo zigomba kuvugwa n’abayituye. Mu mikoranire ihari tuzazana ibihangange hagamijwe gutanga umusanzu wo kubaka urwego rwa film mu Rwanda. Turi gufatanya na RDB n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau, RCB) ngo bizagerweho.”

Umunya-Nigeria Peace Anyiam-Osigwe watangije igikorwa cyo gutanga ibihembo bya AMA Awards yashimye urugwiro bakiranwe mu Rwanda. Yashimangiye ko ibyiza by’iki gihugu bizamenyekana mu mahanga biciye mu nkuru zizavugwa n’abagikomokamo ubwabo.

Yagize ati “Twishimiye kuza mu Rwanda. Ni inshingano zacu kuvuga ubuzima n’amateka twanyuzemo binyuze muri filime. Mufite Perezida mwiza wakuyeho viza ku banyamahanga baza mu Rwanda, kandi twizeye ko n’abandi bazamureberaho. Intambwe yo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda ni uko abatunganya filime babivuga mu magambo yabo n’uburyo bwabo.”

Indi ntambwe izafasha RDB kuzamura ubukerarugendo

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko kwakira iki gikorwa biri muri gahunda y’igihugu yo kuzamura ubukerarugendo.

Yagize ati “Twishimiye kuzakira umuhango uzatangarizwamo itangwa ry’ibihembo bya AMAA. Ibi bihembo bije mu gihe u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu gihugu no kurufasha kongera ubukungu.”

Yakomeje ati “Ibi bizaba ari uburyo bwiza ku batunganya filime mu Rwanda kuko bizabafasha guhaha ubumenyi ku bagaragaje itandukaniro muri Afurika. Ibi bihembo ni umwanya mwiza wo kubona imirimo no kugaragaza isura y’u Rwanda binyuze muri filime nk’ahantu habereye ba mukerarugendo no kwakira inama mpuzamahanga.”

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko kwakira iki gikorwa biri muri gahunda y’igihugu yo kuzamura ubukerarugendo

Muri iyi mikoranire, abatunganya filime bakomeye muri Afurika bazajya bazikorera mu Rwanda, bishobora no gufasha kuzamura ubukerarugendo bw’igihugu. Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka ngo mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izabashe kwikuba kabiri igere kuri miliyoni $800 zivuye ku zigera kuri miliyoni $440 nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.

Umuhango wo gutangaza filime zizahatana muri AMA Awards 2018, ku nshuro ya 14 uzabera muri Kigali Convention Center, ku wa 11 Kanama 2018.

Filime zizatorwamo izizahembwa ni izakozwe kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Gicurasi 2018. Mu zigera kuri 600 zakorewe muri Afurika no hanze yayo, akanama nkemurampaka kagizwe n’abanditsi n’abatunganya filime kahisemo izigera ku 165 zizasuzumwa mu kindi cyiciro.

Mu mwaka ushize, Umunyarwandakazi Marie-Clementine Dusabejambo, wanditse iyitwa ‘‘A Place for Myself’’ ivuga ku buzima bw’abafite ubumuga rw’uruhu, yari yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo muri Africa Movie Academy Awards (AMAA 2017).

Ndahiro Willy uzwi mu film Nyarwanda ari mu bitabiriye uyu muhango
Shaibu Husseini yatangaje uko film zatangiye gutoranywa kuva muri Mutarama 2018
Umunya-Nigeria Peace Anyiam-Osigwe watangije igikorwa cyo gutanga ibihembo bya AMA Awards yashimye urugwiro bakiranwe mu Rwanda
Abitabiriye uyu muhango bafata ifoto y'urwibutso
Babajide Fadoju uri mu bahagarariye itangazamakuru muri AMAA
Belise Kariza aganira na Babajide Fadoju nyuma y'uyu muhango wabereye muri Camp Kigali
Dj Makeda na Babajide Adoju bayoboye uyu muhango
Makeda Mahadeo [Dj Makeda] niowe wayoboye uyu muhango
Umunyarwenya Arthur Nkusi na Nyampinga Muthoni Naringwa mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa
Umuyobozi w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda, John Kwezi, yavuze ko imikoranire mishya na AMAA izafasha kuzamura urwego rwa filime mu Rwanda
Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza