Kwamamaza

I Kampala Sauti Sol yahuruje imbaga, urugendo rw’i Kigali rwasubitswe (Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 12:09' na Munyengabe Murungi Sabin


Itsinda ry’abanyamuziki bakomeye muri Kenya, Sauti Sol ryakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala cyitabirwa mu buryo bukomeye, cyabereye kuri Sheraton Hotel mu ijoro ryo kuwa 13 Kanama 2016.

Aba baririmbyi bagombaga kuva mu Mujyi wa Kampala bagahita baza i Kigali. Mu buryo butunguranye byatangajwe ko Sauti Sol igiye guhita ijya mu Bwongereza mu bindi bitaramo kuko abateguye urugendo rwabo mu Rwanda bataranoza gahunda neza.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Twagira ureberera inyungu za Sauti Sol mu Rwanda yavuze ko igitaramo aba bahanzi bagombaga gukorera i Kigali muri iki cyumweru cyakuweho ku bw’ibiganiro n’abaterankunga bitararangira.

Ati “Igitaramo cyagombaga kuba muri iki cyumweru bavuye i Kigali, hari abaterankunga bataranoza gahunda neza, hari ibyo bataratunganya ku buryo byabaye ngombwa ko tugisubika […] Igitaramo twacyimuriye mu kwezi kwa cyenda.”

Sauti Sol yagombaga gucurangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016 ndetse impapuro zicyamamaza zari zatangiye gukwirakwizwa. Biravugwa ko cyimuriwe kuwa 17 Nzeri 2016, nihatagira igihinduka nibwo aba bahanzi bazaza mu Rwanda.

I Kampala bakuriye ingofero Sauti Sol

Igitaramo Club Mega Fest cyabereye kuri Sheraton Hotel Gardens mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, cyari kiyobowe n’umunyarwenya Salvador. Sauti Sol yabanjirijwe n’abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Ziza Bafana, Navio, Sheebah karungi, Maurice Kirya, Maro, Young Cardamom na Hab.

Iri tsinda ryahuruje abafana i Kampala

Iri tsinda ni ryo ryari rishishikaje benshi mu bitabiriye iki gitaramo, mbere y’uko rihamagarwa abafana amagana bakomezaga kuzamura amajwi bumvikanisha ko banyotewe no gutaramana n’aba baririmbyi.

Ahagana saa yine z’ijoro nibwo bageze ku rubyiniro, abafana bose babakiriza ibyishimo nk’ikimenyetso cy’uko rikunzwe muri iki gihugu. Sauti Sol yaririmbye mu gihe kigera ku isaha icuranga mu buryo bwa live.

Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano baririmbye indirimbo zabo zikunzwe cyane zirimo “Live and Die in Africa”, “Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Unconditionally Bae”, “Nishike”, “Shake Yo Bam Bam” n’izindi.

Sheebah Karungi yaririmbye muri iki gitaramo
Ziza Bafana na we wo muri Uganda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved