Hummer imeze nk’iy’igisirikare cya Amerika yatangariwe muri Shyuha Auto Show 3 (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Kuva mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangiye gukoresha imodoka za karahabutaka mu ntambara, zikorwa n’uruganda rwa General Motors.

Ahagana mu 1979, Amerika yifashishaga mu ntambara imodoka zitwaga HMMWV (High Mobility Multi-Purpose Wheeled Vehicle) ariko kubera uburebure bw’impine z’iryo zina, bahisemo kuzihimba Humvee.

Nyuma y’iyo, izindi nganda ziyunze kuri GM zikora ubundi bwoko bw’imodoka zikomeye zikoreshwa mu ntambara, izo zirimo nka Chrysler Defense yakozwe n’uruganda rwa Chrysler na Teledyne Continental yahimbwaga ’Cheetah’ yakozwe na Continental Motors.

Uko iminsi yagiye igenda izi nganda zakomeje gushaka uko zahanga udushya, maze Humvee iravugururwa hakorwa Hummer ifite isura nk’imwe yakoreshwaga mu gisirikare ariko yo igenewe abasivile.

Imwe muri izo modoka yamuritswe i Kigali mu imurika ry’ibinyabiziga byihariye rizwi nka Shyuha Auto Show ryabaye mu mpera z’iki Cyumweru ku nshuro ya gatatu.

Buri gihe iri murika ryitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye baba berekana ibinyabiziga byabo byihariye, ariko ubwiganze ni ibya kera ariko biba bigaragaza itandukaniro cyangwa se ibigezweho magingo aya ku isoko.

Nko mu mwaka ushize hagaragayemo imodoka zanditse amateka ku Isi nka Dodge Magnum yo mu 1978, Honda Accord yo mu 1976, Suzuki Jimny yo mu 1970 n’izindi nyinshi.

Kuri iyi nshuro nabwo abafite imodoka zihariye bahuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019 kuri IPRC Kicukiro, ariko imodoka yatangaje benshi ni Hammer yari yaturutse muri RDC.

Uwari waje kumurika iyi modoka yabwiye IGIHE ko ikomeye mu buryo budasanzwe dore ko yakozwe hagendewe ku zifashishwaga mu gisirikare cya Amerika.

Hagendewe ku modoka zifashishwaga mu ntambara, General Motors, uruganda rwanditse amateka mu gukora imodoka no gucuruza nyinshi kugeza mu 2008, rwaje guhomba, ruhagarika gukora Hummer ahubwo ruzegurira Abashinwa.

Hummer yaturutse muri RDC yatangaje benshi bari bitabiriye iri murika

GM yahagaze imaze gushyira ku isoko Hummer eshatu, ziri muri ubu bwoko bw’iyi yazanywe i Kigali. Zose zari zifite moteli y’ibitembo (cylinder) umunani byose hamwe bikoze mu nyuguti ya V, aribyo benshi bakunze kwita V8.

Iyi modoka yerekanywe i Kigali ifite amapine manini ayibashisha kuba yasimbuka mu mikoki no kugenda ahantu habi, kuko mu gisirikare usanga imodoka zinyura ahantu habi cyane.

Ni imodoka ya vitesi eshanu zishyirwamo mu buryo bwa automatique, ndetse kuri kilometero 16 ishobora kunywa lisansi ingana na litiro 3.7.

Muri Hammer zose GM yakoze, H3 niyo yagiye ku isoko inywa lisansi nke ugereranyije n’izindi kuko yashoboraga gukora intera y’ibilometero biri hagati ya 25 na 32 ikoresheje litiro 3.7.

Mu zindi modoka zamuritswe muri Shyuha harimo nka Buick Riviera yo mu 1969. Uyirebye, imeze kimwe na Cadillac Eldorado cyangwa Oldsmobile Toronado nayo yo muri iyo myaka.

Ni imodoka y’imiryango ibiri, ifite moteri ya V6 ndetse hari n’iya V8. Ingufu za moteri [zizwi nka Torque zibarwa muri Newton Meter (Nm)], zingana na 691 naho izigoronzora moteri kugira ngo yikarage [ibizwi nka Horsepower (hp)] zo ni 250.

Iyo uyigereranyije n’izindi modoka ziri gusohoka magingo aya, ubona ko yari imodoka ifite umuvuduko udasanzwe. Urugero rworoshye ni nka VW Teramont yo mu 2019, ifite Torque ingana Nm 360 naho hp ni 276.

Mu zindi modoka zamuritswe harimo izikorwa na Volkswagen, Toyota, Toyota, Audi, Ranger Rover, Mercedes, Subaru n’izindi.

Uretse imodoka kandi hari moto zikomoye kandi zifite imbaraga ziganjemo izo mu bwoko bwa Kawasaki ku buryo hari zimwe zasohoraga ibishashi by’umuriro mu cyimbo cy’umwotsi.

Ibi binyabiziga ba nyirabyo babyerekanye mu buryo bubiri burimo kumvikanisha amajwi ya moteri zabyo no kuzitwarana umuvuduko mwinshi kandi bazikatira mu kibuga bizwi nka drifting.

Abari aho ntabwo bishwe n’irungu kuko hari icyo kurya no kunywa mu gihe abarimo DJ Marnaud na DJ Miller bavangavangaga imiziki itandukanye.

Hari kandi umugore w’umunyabirori wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, wageze ahabereye iri murika ndetse umushoferi umwe amwumvisha umunyenga mu modoka zari zaje kumurikwa.

Imodoka ya Buick Riviera imaze imyaka irenga 50
Nyinshi mu modoka zimurikwa muri Shyuha, aba ari ubwoko bwakanyujijeho mu myaka myinshi ishize
Iyi Benz Mercedes y’imiryango ibiri ni indi modoka yamuritswe
Subaru WRX ni umwe mu modoka zizwi ho kwiruka cyane
Abantu batandukanye berekanye ubuhanga bwabo mu gukata imodoka
Hummer yaturutse muri RDC yemeje Abanyakigali
Land Rover Defender SVX nayo yamuritswe
Ras Gatera yaje kuri moto ifite amapine ane
Moto zasohoraga ibishashi by'umuriro
Shaddy Boo yari yabukereye kimwe n'abandi banyabirori b'i Kigali
Uyu mugore yahawe umunyenga muri imwe mu modoka zamuritswe
Abitabiriye bafata amashusho y'urwibutso
Banyuzagamo bakabyina
Abantu benshi bari baje kwihera ijisho iri murika

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza