Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yajyanye n’umukunzi we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye kubyarirayo ndetse no kwiyerekana mu muryango.

Mu mpera za Ukwakira 2017 nibwo Humble Jizzo na Blauman batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo y’umukobwa ari nabyo byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika ubukwe bagombaga gukora mu Ukuboza 2017.

Aba bombi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza 2017. Baherekejwe n’inshuti n’imiryango barimo abavandimwe ba Humble Jizzo ndetse na Nizzo basanzwe baririmbana muri Urban Boyz.

Mu kiganiro Humble Jizzo yagiranye n’itangazamakuru mbere y’uko we n’umukunzi we bafata indege, yagize ati “Mperekeje umufasha wanjye, turitegura kwibaruka umwana, twahisemo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko nubundi twagombaga kujyayo gusura umuryango we. Mbere na mbere hari ukwitegura uwo mwana no guhura n’umuryango cyane ko [Amy Blauman] yahuye n’umuryango wanjye. Ni ibintu byiza guhura n’iwabo twishimira n’umwana.”

Yongeyeho ko urugendo rwe na Amy Blauman rugomba kubimburirwa n’iminsi itatu bazamara i New York hanyuma bakabona kwerekeza aho bagiye. Ashyenga, yavuze ko ngo yahoraga yifuza kuhagera mu bihe by’ubukonje akabasha kwibonera urubura rutinywa na benshi mu nshuti bamutanzeyo.

Humble Jizzo yavuze ko gahunda z’umuryango agiyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazatuma itsinda rya Urban Boyz risenyuka kuko yabanje kugirana igihe cyihariye na Nizzo barisigaranyemo bakaganira imikorere igomba kuriranga no mu gihe adahari.

’’Agahanga umugenzi kaba iyo agiye"

Humble Jizzo yavuze ko berekeje mu Mujyi wa Wenatchee wo muri Leta ya Washington, akomeza avuga ko agomba kumarayo igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’igice n’abiri ariko byose bikazaterwa n’uko gahunda zimujyanye zizagenda.

Yagize ati “Mfiteyo igihe kingana n’ukwezi n’igice ariko agahanga umugenzi kaba iyo agiye. Ndateganya kuzaza muri icyo gihe. Ntabwo nshaka kwemeza igihe runaka kuko tugiye kwibaruka, gusa byose bigenze neza ni amezi abiri cyangwa kumwe n’igice.”

Humble Jizzo na Amy Blauman bajyanye muri Amerika bamaranye imyaka itatu bakundana.

Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Humble Jizzo yambitse impeta y’urukundo Amy Blauman ubwo bari mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo yitwa ‘Do You Know’ bakoze bavuga byimbitse ku rukundo rwabo, igasohoka ku wa 14 Gashyantare 2017.

Humble Jizzo mbere yo guhaguruka i Kigali
Amy Blauman, umukunzi wa Humble Jizzo agiye kubyarira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Humble Jizzo n'umukunzi we baherekejwe n'inshuti n'imiryango ku Kibuga cy'Indege
Nizzo yafashe amashusho y'urwibutso ari kumwe na Humble Jizzo mbere y'uko yerekeza muri Amerika
Humble Jizzo yavuze ko baziyerekana mu muryango wa Amy Blauman banishimira umwana bagiye kubyarana
Humble Jizzo na Amy Blauman bamaranye imyaka itatu bakundana
Humble Jizzo na murumuna we
Nizzo n'umuvandimwe wa Humble Jizzo bamuherekeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza