Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye kujya i Washington kubyarirayo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu bagize Urban Boyz n’umukunzi we Amy Blauman baritegura kwerekeza i Washington muri Amerika ari naho umubyeyi azibarukira.

Humble Jizzo na Amy Blauman bamaze iminsi mike batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo y’umukobwa mu gihe cya vuba ibi ni nabyo byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika ubukwe bagombaga gukora mu Ukuboza 2017.

Aba bombi bageze kure bitegura urugendo bazakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington ndetse ni naho Amy Blauman w’imyaka 29 azabyarira.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yahamije ko bazava mu Rwanda mu Ukuboza 2017 bakajya kwitegura ibijyanye no kwakira imfura yabo.

Yagize ati “Iby’ubukwe byo bisa n’ibitakibaye muri uyu mwaka, twabivuzeho mbere ndetse n’imiryango yari ibizi ariko umwana amaze kuzamo twahise tubyigiza inyuma ngo tubanze dukemure bimwe. Icyo gihe Amy azaba akuriwe ku buryo bitatuma yishima uko bikwiye rero twahisemo kuba tubiretse.”

Humble Jizzo na Amy bagaragaje ibyishimo bikomeye batewe n’umwana bitegura kwibaruka, babicishije mu ndirimbo yitwa ‘Happy announcement’ bagaragaza ishusho y’uko bamenye ko uyu mukobwa atwite ndetse bakanagaruka ku ngingo yo guhitamo izina bagomba kuzaha umwana wabo.

Yagize ati “Muri iyi ndirimbo twashatse uburyo bworoshye twakoresha ngo tugaragaze ibyishimo dufite, by’umwihariko Amy akunda ubuhanzi nubwo atari umwuga we ariko nanjye akaba aricyo kintu nkunda, rero twarebye icyadufasha duhitamo kuririmba tunagaragaza uko amerewe nyuma yo gutwita.”

Amy Blauman yujuje ibyumweru 20 asamye. Nyuma yo gusama ngo yahuzwe imibavu yose Humble Jizzo yiteraga ku buryo yahise ayicikaho burundu. Ati “No muri iriya ndirimbo tubivugaho urabona itangira ambaza niba nta bintu numva binuka bikabanza kunyobera ariko nyuma tukaza kumenya ko abiterwa n’inda.”

“Ubu rero iby’imibavu niteraga bimugwa nabi, nahise mbicikaho. Iyo umugore atwite hari ibintu bimwe yanga hakaba n’ibyo akunda […] Nk’abantu babana mu rugo usanga hari ibyo akunda ku buryo nk’uko biba bigoye kuba namujya kure, ikindi akunda kumbona mwitaho cyane, nkamubaza uko ameze.”

Humble Jizzo yavuze ko ubukwe bwa Safi bwagenze neza ku rwego rwo hejuru, ngo byamusigiye ishyari ryiza no kurushaho kugira umuhate wo kwitegura kuzakora ubwe na Amy nibamara kwibaruka.

Humble Jizzo na Amy Blauman baritegura kwibaruka umukobwa

Iby’uko Urban Boyz ishobora guhita isenyuka biturutse ku ngo we na Safi bashinze yavuze ko ari ibintu bidashoboka na gato. Ari n’ibishobotse itsinda ryabo rigasenyuka ngo byaba biturutse ku zindi mpamvu zihabanye cyane no kubaka urugo.

Ati “ Byaravuzwe, ariko buriya umuntu wese iyo avuye mu Rwanda akajya hanze ntabwo biba bivuze ko atandukanye n’uwo yakundaga cyangwa se aretse indi mirimo yose. Keretse habayeho ibindi bintu naho ubundi uyu ni umwuga twakoze igihe kinini, twawukuyemo inshuti nyinshi ku buryo tutahita tuwusezera gutyo.”

Isenyuka rya Urban Boyz ryatangiye kuvugwa Safi agitangaza ko afite ubukwe, benshi babishimangiye ubwo Nizzo atatahaga ubu bukwe mu gihe Humble Jizzo we yari ahari.

Humble Jizzo avuga ko "kuba Nizzo ataratashye buriya bukwe byabazwa Safi". Yongeyeho ati "Nanjye Safi yambwiye ko ngomba kujya kwigera imyenda hasigaye iminsi itatu,nanjye namenye ko Nizzo ataje uwo munsi [...] wenda ntabwo yabimenyesheje Nizzo ku gihe bituma ataza, ndumva mwabibariza bakababwira uko byagenze".

Amy Blauman na Humble Jizzo bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Humble Jizzo yambitse Amy Blauman impeta y’urukundo ubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo ‘Do You Know’ bahuriyemo kuwa 14 Gashyantare 2017.

Humble Jizzo na Amy bari bamaranye imyaka itatu
Umukobwa wa Humble Jizzo na Amy azavukira muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza