Bamporiki yasabye ko hakorwa igitaramo cyo gushimira abakuru mu muziki w’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko hakwiye gutegurwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru ‘ababyeyi’ ku bwo gukotanira umuziki w’u Rwanda mu myaka myinshi ishize.

Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bahanzi mu ijoro ry’uyu wa 28 Ugushyingo 2019 mu muhango wo gusaranganya amafaranga abahanzi babarizwa muri RSAU, Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi [Rwanda Societey of Authors].

Ubwo yari afashe ijambo, Bamporiki yagize ati ”Ndashaka kubashimira mpereye ku babyeyi bakuru bari hano, ku bahanzi bahuye n’ibibagerageza byinshi. Sinshidikanya ko iyo abantu batsinze ikigeragezo cy’uyu munsi bihinduka igishoro cy’ejo. Ibyabagerageje byabaye impamba ku bahanzi batangira muri iyi minsi.”

Bamporiki yasabye ko hategurwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru “ Nasaba ko dufatanyije n’abahanzi bakiri bato na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko twategurira bano babyeyi igitaramo, abantu bakuru bakicara abato bakabakorera igitaramo kandi bigamije gusa kubashimira ko bihanganye muri uru rugendo rw’inzira inyereye ntibiture hasi.”

Yavuze ko ntawe uzasubiza inyuma igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru mu gihe cyose imbanziriza mushinga izaba igaragaraza mu buryo butomoye ikigamijwe.

Yasabye abahanzi gushyira ubwenge mu byo bahanga kugira ngo bibe inzira nziza yo kumvisha ababikoresha kubyishyurira.

Ikindi Bamporiki yamenyesheje abahanzi ni uko mu minsi iri imbere hazategurwa inama izaba igamije kunoza imigendekere y’ibitaramo mu Rwanda. Aha bakazarebera hamwe uko amasaha y’ibitaramo yakubahirizwa ndetse abahanzi bakoroherezwa ariko nanone nabo bakagira ibyo basabwa n’inzego za Leta.

Bamporiki nk’umwe mu babaye abahanzi bakomeye azi imvune bagira iyo bakeneye ubufasha muri Minisiteri ibareberera, aha akaba ariho yahereye abizeza ko igihe akigiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu azagerageza kuba hafi abahanzi ntibabe bahura n’izo mvune ndetse zimwe yanahuye nazo.

Reba ijambo Bamporiki Edouard yagejeje ku bahanzi

Bamporiki Edouard yasabye ko hakorwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru
Abahanzi muri rusange bishimiye ijambo ryiza rya Bamporiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza