Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mutarama 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Higiro Joally yabaye uwa mbere wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda uri kubera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Wabonaga ubwoba ari bwose abakobwa bamwe bafite igishyika bategereje kumva uri bukurwe mu bandi agasezererwa.

Abakobwa 20 bose babanje guhamagarwa imbere, batanu bari imbere mu majwi bahita bajya kwicara abandi 15 barasigara, hagenda hahamagarwa umwe umwe kugeza hasigaye babiri.

Higiro Joally na Teta Mugabo Ange Nicole nibo babiri basigaye. Teta yabonye amahirwe yo kuguma mu mwiherero biturutse ku mahitamo y’abandi bakobwa bagenzi be bari kumwe mu mwiherero.

Mu rutonde rw’amanota yo kuri SMS, Higiro ntabwo yari yabashije kuza muri batanu ba mbere kuko Mwiseneza Josiane yari imbere na 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira na 14 527, Uwicyeza Pamella afite 12 467, Gaju Anitha afite 11 793 na Mutoni Olive wari ufite 9 587.

Nibo bari imbere bahise banakatisha itike yo kujya mu bakobwa 19 bagombaga gusigaraga mu mwiherero.

Abakobwa 13 barimo Uwase Muyando Claudine, Niyonsaba Josiane, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, Umurungi Sandrine, Igihozo Darine na Murebwayire nibo batoranyijwe n’akanama nkemurampaka.

Higiro Joally wasezerewe yavuze ko yishimiye igihe kingana n’icyumweru yari amaze mu mwiherero ndetse ashimira bagenzi basigaye avuga ko we amahirwe atamuhiriye.

Higiro ubwo yasohokaga muri Golden Tulip atashye
Abakozi ba Hotel nibo bamutwaje ibikapu bamugeza ahari imodoka yamucyuye
Yinjiye mu modoka asubira iwabo mu rugo
Bakimara kuvuga ko Higiro Joally atashye, bahise bamutwaza ibikapu bye arasohoka
Agahinda kari kose ku bakobwa bari basigaye mu mwiherero nyuma y'ugusezererwa kwa mugenzi wabo
Mu byagendeweho hatangwa amanota kuri uyu munsi harimo n'ubushobozi bw'aba bakobwa mu kuvugira mu ruhame
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Teddy Kaberuka hamwe na Gatalayika Uwamaliya Angelique
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda ya 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza