00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatoranyijwe ba rwiyemezamirimo 25 bazashyigikirwa muri BK Urumuri

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Kamena 2021 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yatangaje 25 batoranyijwe bazahabwa inguzanyo itagira inyungu mu cyiciro cya gatanu cya gahunda ya ‘BK Urumuri’, igamije guteza imbere imishinga igaragaza uguhanga udushya.

Tariki 10 Kamena, nibwo iyi mishinga yatoranyijwe mu igera ku 174 ba nyirayo bari biyandikishije hakaba harimo na Nyampinga wegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021.

Biteganyijwe ko aba bazahabwa ubufasha mu kuzamura imishinga yabo burimo amahugurwa y’amezi atandatu, ubujyanama ku mishinga yabo butangwa na Inkomoko ndetse n’amahirwe yo kwegukana inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko uyu mwaka bashyize imbaraga mu mishinga yo guhanga udushya mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Ati “Ubufatanye bwacu na Inkomoko burakomeje muri uyu mwaka. Tuzibanda cyane ku gufasha ubucuruzi kwivana mu ngaruka za COVID-19. Turashishikariza ba rwiyemezamirimo kubyaza umusaruro amahirwe yose yabashyizwe imbere, nk’aya gahunda ya BK Urumuri."

Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko bishimiye ubufatanye na Banki ya Kigali mu gufasha kuzamura ba rwiyemezamirimo bagamije guhanga udushya, ibi bikazatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka.

Ati “Tunejejwe no gukomeza ubufatanye na Banki ya Kigali bugamije gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya, ibi bikazatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu buryo bwihuse binyuze mu bigo bito.”

Gahunnda Urumuri Initiative imaze imyaka ine, yatanze ubufasha butandukanye ku bigo 125 birimo, Uzi Collections, Weya Clothing, Slices & Cakes, House of Tayo, Moshions n’ibindi bigo biciritse.

Kuri iyi nshuro, iyi niyo mishinga 25 yatoranyijwe mu cyiciro cya BK Urumuri 2021:

  1. Hense Ltd,
  2. T-Kay Investment Ltd
  3. AM Coffee & Hibiscus Plantation Ltd
  4. Crop Tech Ltd
  5. La Fromagerie Rwanda
  6. Rwagasabo Beverages Ltd
  7. Uwera Fashion Ltd
  8. Best Potters Rwanda Ltd
  9. Indashyikirwa Mubugeni Ltd
  10. House of Cakes Ltd
  11. Green Pack Ltd
  12. Ryabega Integrated Center
  13. Didy Designs Cow Horns Ltd
  14. Gusa Ltd
  15. Ikirere Fashion Arts
  16. Byose ni Bamboo
  17. Umunezero W’Ubuzima Bwiza Ltd
  18. Chemclean Company Ltd
  19. Talia Ltd
  20. Yarn Ltd
  21. PTN Ltd
  22. KGL Flour Ltd
  23. Mouzah Designs ltd
  24. East African Foods & Beverages Ltd
  25. Exemple Needs Ltd
Imishinga yageze ku cyiciro cya nyuma cya 'BK Urumuri'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .