00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye kumvwa abashinjura umuhanzi R. Kelly

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kumva abatangabuhamya bemeza ko bafashwe ku ngufu n’umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R. Kelly], ubu ababuranira uyu muhanzi nabo batangiye kuzana abantu bashinjura uyu muhanzi wabaye igihangange mu muziki ku isi.

Aba batangabuhamya bashinjura R. Kelly batangiye kumvwa baje bakurikira abandi barimo abagabo babiri, n’abagore benshi bumvikanye mu rukiko bagaragaza uko bahohotewe n’uyu muhanzi.

Uwitwa Larry Hood wabaye hafi ya R. Kelly igihe kinini ari umurinzi we , wavuye mu gipolisi mu 2007, yavuze ko nta mpamvu atekereza ko yari gutuma R.Kelly agira imyitwarire yo guhutaza abagore n’abakobwa.

Ati “Nk’umuntu wari umupolisi nari kubirwanya. Nta kintu kijyanye nabyo nigeze nkora kuko sinigeze menyeshwa ibyaha nk’ibyo.”

Yabajijwe ibijyanye n’abana batarageza imyaka y’ubukure bagendanaga n’uyu muhanzi, avuga ko byabaga bigoranye kumenya imyaka yabo kuko akenshi nk’iyo bazanaga kuri studio bitabaga ari ngombwa kubaka indangamuntu.

Abajijwe ku bya Aaliyah warushinze n’uyu muhanzi atarageza imyaka y’ubukure mu 1994, yasubije ko byabayeho gusa we ubukwe bwabaye adahari nyuma akaza kubona ko ari ikibazo cyabayeho.

Yanabajijwe kuri album ya y’uyu muhanzikazi wabanye na R. Kelly yiswe ‘Age Ain’t Nothing but a Number’ cyangwa se ‘imyaka ntacyo ivuze uretse kuba ari umubare’. Yabajijwe niba uyu mukobwa yari akiri umwana w’imyaka 14 koko, asubiza ko byaba aribyo.

Undi watanze ubuhamya mu rukiko ni uwitwa Dhanai Ramnanan cyangwa se Da-Ni, wakoranye na R. Kelly muri studio imyaka 15. Yavuze uyu muhanzi nk’umuntu wari inshuti ye ariko akanamugira inama y’icyo akora.

Yavuze ko atigeze abona R. Kelly ahohotera umugore cyangwa umukobwa ngo yaba mu buryo bwo gukoresha umunwa cyangwa ubundi ubwo aribwo bwose.

Dhanai Ramnanan yagize ati “Twajyaga kurya bakaba aribo bicara mbere, bakaka ibyo kurya mbere ndetse bakanarya mbere y’abandi.”

Ubwo umucamanza Calvin Scholar yamubazaga niba uyu muririmbyi atarigeze amubwira ibyo kuryamana n’aba bakobwa, undi yasubije ati “Oya. Oya. Oya.”

Ubushinjacyaha buherutse kwerekana ibimenyetso bishinja R. Kelly birimo amajwi yakuwe mu nzu ye iri Trump Tower Chicago, arimo iryo bivugwa ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwamvumvise ahohotera umukobwa; harimo kandi inyandiko yerekanywe n’uwitwa Addie wabwiye urukiko ko harimo ‘autographie’ R. Kelly yasinyemo nyuma y’igitaramo yamusanzemo mu 1994 nyuma akamusambanya.

Hari kandi n’ibaruwa yagaragajwe n’uwitwa Jane iri mu zo R. Kelly bivugwa yandikishaga aba bakobwa, abategeka ibyo bandika bimurengera kugira ngo atazakurikiranwa n’inkiko. Muri iyi yagaragajwe hari aho uyu mukobwa aba amusaba imbabazi.

Bivugwa ko R.Kelly atazigera yumvikana atanga ubuhamya mu rukiko, hakurikijwe urutonde rw’abatangabuhamya bo ku ruhande rwe batanzwe.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana i Brooklyn aho ari ubu azajya i Chicago.

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo batarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya. Yafunzwe mu mpeshyi ya 2019. Ahakana ibyaha byose aregwa.

R.Kelly arasumbirijwe mu rukiko ndetse ashobora gufungwa igihe kinini ibyaha aregwa n'ibiramuka bimuhamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .