00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe gahunda ya Miss East Africa n’ibyo ushaka kuryitabira agomba kuba yujuje

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi uhagarariye irushanwa rya Miss East Africa, yatangaje itariki bazatangiraho ikamba ry’umukobwa uzaba yahize abandi anahishura ibisabwa ku mukobwa wifuza kurihatanira.

Uyu mukobwa uri muri Tanzania, mu biganiro ari kugirana n’ibitangazamakuru bitandukanye yavuze ko ikamba rya Miss East Africa bazaritanga tariki 26 Ugushyingo 2021.

Jolly Mutesi yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa baturuka mu bihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Abazaba batoranyijwe guhagararira ibihugu byabo bakazagera muri Tanzania ahazabera irushanwa mu mpera z’Ukwakira 2021, bagatangira umwiherero uzarangira hatangwa ikamba.

Ku bijyanye n’ibizasabwa abifuza guhatana, Miss Jolly Mutesi yavuze ko umukobwa uzitabira iri rushanwa ari uri hagati y’imyaka 18-28, nibura yararangije amashuri yisumbuye, avuga byibuza rumwe muri izi ndimi neza; Icyongereza, Igifaransa, n’Igiswahili.

Ibindi bisabwa ni ukuba atarigeze abyara ndetse ibiro bye n’uburebure bihuye.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa buherutse gutangaza ko buzahemba imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500 USD arenga 1 500 000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 USD, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Miss East Africa ni irushanwa rimaze igihe riba ariko rifite ibibazo bitandukanye bituma ritaba ngarukamwaka, byitezwe ko ingoma ya Miss Mutesi Jolly ari yo yiringiwe nk’izatuma ibyaryicaga bitongera.

Miss East Africa azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .