Aka kanama nkemurampaka kagizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda babigize umwuga kandi basanzwe bakoresha ubuhanzi bwabo mu gusigasira indagagaciro za kimuntu.
Aba bahanzi barimo Clarisse Karasira, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’imivugo uzwiho inganzo ikora ku mitima ya benshi; hari kandi Mani Martin na we usanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo uzwiho ubuhanga muri muzika, akaba umwe mu bazwiho uburambe mu bukemurampaka bw’amarushanwa ashakisha impano nshya za muzika nka ArtRwanda-Ubuhanzi n’ayandi.
Undi uzatanga amanota ni Patrick Nyamitari usanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, uzwiho ubuhanga muri muzika, akaba Umuyobozi w’ikigo PN Dreamland cyateguye iri rushanwa.
Nyuma yo guterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021, aka kanama kazatangaza icumi batsindiye kujya mu cyiciro gikurikiyeho cy’iri rushanwa.
Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Patrick Nyamitari abinyujije muri sosiyete ye yise PN Drealand Ltd yatangije amarushanwa ya muzika ku rubyiruko yahawe inyito ya “Impuruza Contest", agamije gushakisha impano nshya zizifashishwa mu kurwanya ikibazo cy’inda zitateganijwe ziterwa abangavu.
Aya marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko guhera ku rufite imyaka 12 kugeza ku rutarengeje 21.
Patrick Nyamitari yavuze ko ku nshuro ya mbere bazatoranya abahanzi 10 bagendeye ku mpano zabo.
Aba nibamara gutoranywa bazabazwa ibibazo bijyanye n’uko bumva icyo kibazo kijyanye n’inda zitateganyijwe n’uko bakoresha impano zabo mu kugikemura, ubundi nibarangiza bohereze amashusho basubiza ibyo bibazo.
Nyuma akanama nkemurampaka kazabahitiramo ikindi cyo gukora kijyanye no kuririmba buri wese ahabwe insanganyamatsiko yavugaho. Aha hazatoranywamo abahanzi batandatu buri umwe ahabwe ibihumbi 100 Frw. Muri aba batandatu ni naho hazavanwamo batatu ba mbere bazahembwa ibihembo nyamukuru muri iri rushanwa.
Abazatsindira kwinjira mu cyiciro cya kabiri bazahabwa igihembo gihwanye na 100 000 Frw. Naho, abazatsinda irushanwa ryose uwa mbere azahembwa 500 000 Frw, uwa kabiri 300 000 Frw naho uwa gatatu ahabwe 200 000 Frw, bongerweho no gukorerwa indirimbo mu majwi n’amashusho.
Aba bahanzi bashya kandi bazafatanya na Patrick Nyamitari gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije gukumira inda zitateganyijwe cyane cyane, mu rubyiruko hifashishijwe muzika n’imyidagaduro muri rusange.
‘Impuruza’ ni umushinga wa Patrick Nyamitari watoranijwe muri 23 yiganjemo iy’ikoranabuhanga yari ihataniye inkunga yo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19.
Uyu mushinga ugizwe n’amarushanwa ya muzika azakorerwa kuri murandasi, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Iyi nkunga yatanzwe na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko mu rwego rwo kunganira abakora mu ruganda rw’ubuhanzi n’imyidagaduro mu gihe ibikorwa byabo byahungabanyijwe n’iki cyorezo.
Patrick Nyamitari wateguye iri rushanwa aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Igitego’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!