00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima uherutse kuva muri Young Africans, agiye gusoza filime ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusezerwa mu cyubahiro na Young Africans, kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yavuze ko abonye umwanya uhagije wo kurangiza no gusohora filime ye ‘The ring’ yasohoyeho agace gato ariko yari itararangira neza.

Kuva muri Nzeri 2019 ubwo hasohokaga agace gato ka Filime ‘The ring’ ya Haruna, abakunzi ba sinema bategereje ko isohoka baraheba!

Icyakora nyuma yo usezerwa mu cyubahiro n’ikipe ya Young Africans, uyu mukinnyi yijeje abakunze filime ye ko mu kwezi kumwe agiye kuba arangije kuyitunganya no kuyisohora kuko hari ibitari byararangiye.

Ibi uyu mukinnyi yabitangarije mu kiganiro ‘Kick off’ gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije impamvu nta hantu abakunzi be bakura iyi filime.

Yagize ati “Iyi filime mu by’ukuri ntabwo irarangira, ariko muri uku kwezi tugiye kujyamo ndakeka ibintu byose biri ku murongo. Iri buze gusohoka noneho yose yuzuye! Abantu barayikunze bahora bansaba kuyisohora ariko ntibyari kunkundira kuko nari ngarutse muri Young Africans, byansabaga imbaraga nyinshi.”

Iyi filime yiswe ’The Ring’ yakorewe muri Tanzania, Haruna akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena bayigaragaramo.

Agace k’iyi filime kamara umunota umwe kagiye hanze muri Nzeri 2019, kagaragaza Haruna akina yitwa Daniel. Umugore we bigaragara ko aba yarishwe n’agahinda akavuga ko agiye kumuta kubera ko amuca inyuma.

Umugore aba amubwira ati “Daniel, guhera uyu munsi sinzongera kukwizera, sinzongera kukubaha, nzibagirwa ko nigeze gukorana ubukwe na we, sinzongera no kugukunda ukundi, ku bw’ibyo nzaba indaya.”

Haruna ni ubwa mbere azaba agaragaye muri filime, gusa mu 2013 yasohoye indirimbo yise ’Wicika Intege’ yahuriyemo na Jay Polly.

Uyu mugabo yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Muri iyi filime Haruna aba yumiwe, ibyuya bikamubana byinshi, umugore arimo amubwira ko amwanga urunuka
Umugore abwira Haruna ko atazongera kumwubaha ndetse ko atazapfa amubabariye, akamwizeza ko agiye kwishora mu buraya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .