00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abasutse amarira: Urwibutso rw’ababanye na Jay Polly mu muziki, bashenguwe n’urupfu rwe (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Igitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 ntikizibagirana mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, uyu munsi humvikanye inkuru y’incamugongo ko umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana.

Jay Polly yari umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ari nabyo byatumye inkuru y’urupfu rwe ishavuza benshi kuva ku bavandimwe be, inshuti, abakunzi b’ibihangano bye ndetse n’abo bakoranye umuziki yari amazemo imyaka isaga 17.

Abanyamuziki n’abandi babanye na Jay Polly baganiriye na IGIHE bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’urupfu rw’uyu muraperi uri mu bahesheje ikuzo injyana ya Hip hop.

Bamwe muri bo bananiwe kuvugira imbere ya camera basaba ko batafatwa amashusho mu gihe ababyemeye, hari abo kwihangana byanze basuka amarira hasi kubera urupfu rwa mugenzi wabo.

Anita Pendo ntazibagirwa umunsi wa mbere amenyana na Jay Polly

Anita Pendo, umunyamakuru muri RBA akaba umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye, hari henshi yahuriraga na Jay Polly.

Yahishuye ko Jay Polly bamenyanye mu 2011 ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Anita Pendo wari mu bashyushyarugamba na Jay Polly wari mu bahatana, kuva ku munsi wa mbere bahise baba inshuti zikomeye bitewe n’uburyo uyu muraperi yakundaga abantu.

Uyu munyamakuru yavuze ko atazibagirwa ibihe yagiranye na Jay Polly mu bitaramo bitandukanye bakoranye cyane ko henshi ari we wabaga ayoboye ibyatumiwemo uyu muraperi.

Kimwe n’abandi benshi, Anita Pendo yatunguwe bikomeye n’inkuru y’urupfu rwa Jay Polly, icyakora amwifuriza kuruhukira aheza.

Anita Pendo yahuye na Jay Polly muri PGGSS. Yibutse ibihe byiza bagiranye araturika ararira

Uncle Austin yasutse amarira abajijwe kuri Jay Polly

Uncle Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, ari mu bagiranye ibihe byiza na Jay Polly bitewe no kuba akazi akora karatumaga bahurira muri byinshi.

Ubwo yageragezaga kuvuga kuri Jay Polly amarira yamutanze imbere ahitamo guhagarika ikiganiro.

Uyu mugabo uri mu baziranye na Jay Polly kuva cyera yavuze ko yamenye urupfu rwe binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe urwibutso asigaranye kuri Jay Polly, Uncle Austin yahise aturika ararira asaba umunyamakuru ko ikiganiro cyarangirira aho.

Uncle Austin ubwo yabazwaga kuri Jay Polly yaturitse ararira

MC Tino aziranye na Jay Polly mbere y’uko aba umuhanzi

Umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba n’umuhanzi MC Tino yabwiye IGIHE ko aziranye na Jay Polly mbere cyane ko yinjira mu muziki.

Uyu musore wari inshuti na Jay Polly kuva mu bwana yavuze ko yababajwe bikomeye n’inkuru y’urupfu rwe.

Yavuze ko Jay Polly yari ikirango cy’injyana ya Hip hop mu Rwanda bityo kumubura ari igihombo gikomeye ku muziki.

MC Tino yavuze ko urupfu rwa Jay Polly rukwiye kwigisha abantu kugaragarizanya urukundo bagihumeka, aho kuririmba ‘Nagukundaga’ uwo ubwira yamaze kwitahira.

Uyu musore wari ufite amarira menshi yagarutse ku mutima wo gufasha Jay Polly yagiraga, ahamya ko arinze atabaruka nta muntu bafitanye ikibazo kidasanzwe mu muziki.

MC Tino yasabiye ku Mana Jay Polly, amwifuriza iruhuko ryiza no kuruhukira aheza mu ijuru.

MC Tino kwihangana byamunaniye, asuka amarira...

Mushyoma Joseph uyobora EAP, yari afite icyizere ko Jay Polly azafungurwa akongera gutaramana n’abakunzi be

Mushyoma Joseph uzwi mu muziki nka Bubu akaba n’Umuyobozi wa EAP itegura ibitaramo bitandukanye ari nayo yateguraga ibya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa Jay Polly yegukanye mu 2014, na we yatunguwe n’urupfu rw’uyu muraperi.

Ati “Jay Polly yari umuhanzi mwiza, mu myaka icumi twakoranye yakoze akazi kenshi, yari umuhanzi w’umuhanga kandi wazanye impinduka mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip hop.”

Kubera uburyo yizeraga ubuhanga bwa Jay Polly, Bubu yavuze ko yari yiteguye ko igihe azafungurirwa azakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri akongera agasubira mu myanya y’imbere.

Bubu ahamya ko kubura Jay Polly ari igihombo gikomeye ku muziki w’u Rwanda, by’umwihariko injyana ya Hip hop.

Bubu yari yizeye ko Jay Polly azafungurwa ndetse akongera gukora cyane mu muziki

Abakora muri Bralirwa bafite agahinda

Jay Polly nk’umwe mu bahanzi bari bafite abakunzi benshi, iyo Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye nka Bralirwa rwakeneraga gukora ubukangurambaga, rwaramwitabazaga.

Uyu muhanzi yanatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryategurwaga ku nkunga y’uru ruganda.

Patrick Samputu, umwe mu bayobozi bakuru ba Bralirwa yabwiye IGIHE ko impano ya Jay Polly ariyo yatumaga bifuza gukorana na we mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati “Jay Polly ni umuhanzi twakoranye yaba mbere yuko atwara PGGSS ndetse na nyuma yaho twakomeje gukorana, impano ye ni yo yatumaga twifuza gukomeza gukorana.”

Yavuze ko kubura Jay Polly ari igihombo gikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Ibi abihuje na Sam Mpendo na we uri mu bayobozi ba Bralirwa wavuze ko urukundo Jay Polly yagiraga ari narwo yasubijwe n’abakunzi be.

Ati “Ndibuka Jay Polly aho twajyaga mu kazi wasangaga adusaba guhagarara agasuhuza abantu be akabagurira utuntu, yari umuntu w’abantu.”

Patrick Samputu yavuze ko no muri Bralirwa bashavujwe no gutabaruka kwa Jay Polly

Pacson avuga ko yigiye kuri Jay Polly kugira intego mu buzima

Umuraperi Edson Ngoga [Pacson] wabanye na Jay Polly kuva mu itangira ry’umuziki, yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu muraperi avuga ko yamusigiye urwibutso rukomeye.

Yagize ati “Sinzibagirwa urugendo twakoze Kigali-Kampala agiye kugura imodoka, hari byinshi twakoranye, hari indirimbo twakoranye. Imana ni yo yonyine izi impamvu.”

Pacson wakoranye na Jay Polly indirimbo zirimo "Ghetto Soldier" n’izindi bahuriyemo n’abandi bahanzi yavuze ko atazibagirwa ibihe by’ubuzima yabanyemo n’uyu muraperi mugenzi we.

Ikintu gikomeye Pacson avuga ko yigiye kuri Jay Polly, ni ukudacika intege kabone n’ubwo wahura n’abakugora mu rugendo.

Ati “Hari igihe itangazamakuru ryamurekuye, bagenzi be bo muri Tuff Gangs baramurekura ariko ntabwo yigeze acika intege, yahoraga ahatana, yari umuhanga kandi ufite mu mutwe kubarusha.”

Pacson yavuze ko ikintu cyonyine cyafashaga Jay Polly mu rugendo rwe rwa muzika ari uko yari azi icyo ashaka kandi ubona azi aho agana.

Umuraperi Pacson wabanye na Jay Polly igihe kinini yavuze ko amwibukira ku kuba yari umuntu ufite intego kandi udacika intege

Izindi nkuru wasoma:

Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abatari bake. Yari umuhanzi wa rubanda, ukundwa n'ab'ingeri zose
Jay Polly yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, urupfu rwe rwashavuje ab'ingeri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .