00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko The Ben na Zizou Alpacino barokotse impanuka ikomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi mike Zizou Alpacino asohoye indirimbo yise ‘Ihogoza’ yari imaze imyaka ibiri ibitse muri studio. Yayihurijemo abahanzi The Ben, Yvan Buravan na Mike Kayihura.

Nyuma yo gusohoka kw’iyi ndirimbo iri no mu zahise zakiranwa yombi n’abakunzi b’umuziki, Zizou Alpacino yabwiye IGIHE ko atazibagirwa ukuntu ubwo yavaga muri studio kuyikora, we na The Ben bakoze impanuka ikomeye yari igiye kubambura ubuzima.

Iyi ndirimbo yakozwe mu mpera za 2019. Yakorewe muri Monster Records iherereye mu Rugango ku Kimihurura. Zizou yibuka yakozwe mu gihe kimwe n’indi yitwa “Ndaje”.

Ati “Twari tuvuye kuri studio mu Rugando, The Ben ni we wari utwaye anjyanye mu rugo i Nyamirambo. Mu gihe twari tugeze mu Rugunga duhura n’imodoka yiruka cyane, yari itugonze Imana ikinga akaboko.”

Zizou yavuze ko mu gihe bahuraga n’iyi modoka yihutaga cyane, The Ben yihutiye kuyikwepa birangira bagonze inkengero z’umuhanda, iyo bari batwaye irangirika cyane ariko bo ntibagira icyo baba.

Uyu musore yavuze ko usibye Imana yakinze akaboko igakoresha The Ben akihutira kujya mu nkengero z’umuhanda, hari kuba haravuzwe izindi nkuru zitari nziza ku bakunzi b’umuziki.

Iyi ndirimbo ‘Ihogoza’ ya Zizou Alpacino iri kuri Album "5/5 Experience" yitegura kumurika mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Zizou yavuze ko nyuma yo gukora indirimbo 'Ihogoza' bakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko
The Ben amaze kwifashishwa na Zizou mu ndirimbo nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .