00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutoranywa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hagiye gutoranywa umukobwa uzahagararira igihugu muri Miss Earth Rwanda 2021 ibera muri Philippines, iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Iri rushanwa rihuza abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye ku migabane yose y’Isi, rikaba rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.

Mu mwaka ushize wa 2020, nta Munyarwandakazi witabiriye bitewe na Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi iri rushanwa kimwe n’ayandi menshi akomeye ku Isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iri rushanwa ubu mu Rwanda riri gutegurwa n’umunyamakuru Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye ukunze kwiyita Clemy Keza, ari na we uri gutegura iki gikorwa abinyujije muri sosiyete ye yise “Akeza Talent Ltd”.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa Gatatu, tariki 13 Ukwakira 2021, bikaba bizamara iminsi itatu; ni ukuvuga kuva tariki 13 kugeza tariki 15 Ukwakira 2021. Gutora bizabaho hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga no ku butumwa bugufi nabyo bizamara iminsi itatu.

Bizatangirana n’umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha, ni ukuvuga tariki 15 Ukwakira bigasozwa saa Sita z’ijoro ry’itariki 17 Ukwakira 2021 (rishyira tariki 18) ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

Abaziyandikisha, bazahita bamenyeshwa gahunda zindi zibareba zigendanye n’iri rushanwa, harimo na gahunda zibafasha kurushaho kwitegura.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye uri gutegura iki gikorwa yabwiye IGIHE ko iri rushanwa kubera ukuntu ari rinini abaterankunga bakwiriye kurigana mu minsi iri imbere mu Rwanda rikazaba igikorwa cyagutse.

Ati “Miss Earth Rwanda ni igikorwa gikomeye ku rwego mpuzamahanga kandi kigari ku buryo gikeneye abaterankunga benshi. Ni amahirwe ku Banyarwanda yo kwereka Isi ibyo bakora, ni andi mahirwe yo kuratira amahanga u Rwanda. Miss Earth Rwanda kandi, ni kimwe mu bikorwa bituma Abanyarwandakazi bagurirwa amarembo mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kubungabunga ibidukikije yaba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.”

Umukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa agomba kuba ari ingaragu, atarigeze ashaka, atarabyara, afite hagati y’imyaka 18 na 28 (akazaba atarengeje imyaka 28 mu Ukuboza 2021), uburebure bwa metero imwe na santimetero 60, kuba Umunyarwandakazi, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba atarigeze akora uburaya ndetse no kuba atarigeze yitabira ibikorwa by’urukozasoni yaba mu buryo bwa filime, amafoto n’ibindi.

Hari kandi kuba atarigeze akora ibyo kumurika imideli mu bikorwa bitesha agaciro umwana w’umukobwa, kuba atarigeze ahamwa n’icyaha icyo ari cyo cyose, kuba azi kandi amenyereye ibijyanye n’Umuco Nyarwanda n’ibidukikije ndetse no kuba nibura yararangije amashuri yisumbuye. Uwiyandikisha iyo agize ikibazo avugisha abategura irushanwa kuri [email protected] Ushaka kwiyandikisha wanyura hano.

Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa cyane ko Cynthia Akazuba, ariwe waserukiye igihugu mu 2008. Mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu 2018 Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye mu gihe Ndekwe Paulette ni we uheruka kuruhagararira mu 2019.

Umukobwa ugiye gutoranywa mu Rwanda azahangana na bagenzi be bahanganira ikamba rifitwe n'Umunyamerika Lindsey Marie Coffey watsinze umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .