Biteganyijwe ko abakobwa bashaka kwitabira iri rushanwa ubusanzwe ritegurwa na sosiyete ya Embrace Afrika, bagomba kwifashisha urubuga rwayo biyandikisha.
Kimwe mu bisabwa ku mukobwa ushaka kuryitabira harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba anafite uburebure bwa 1.64.
Umukobwa asabwa kandi kohereza amafoto atatu ye ahabugenewe ku rubuga rwa Embrace Afrika, ayo mafoto akayandikaho amazina ye yose kandi akaba ari meza. Ikindi akaba atarengeje uburemere bwa 80mb.
Gutoranya umukobwa uzaserukira u Rwanda bizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bizakorwa hifashishijwe internet. Umukobwa uzahagararira u Rwanda azahabwa itike y’indege yo kujya mu Bushinwa ndetse n’ibindi bizakenerwa byose muri iri rushanwa.
Umukobwa uhiga abandi muri iri rushanwa yegukana ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika, hafi miliyoni 10 Frw. Ubaye igisonga cya mbere ahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali, igisonga cya kabiri agahabwa ibihumbi bitatu mu gihe igisonga cya gatatu ahabwa amadorali ya Amerika 1000.
Ikindi abakobwa bose bazabasha kwegukana imyanya bazagenerwa izindi mpano n’abaterankunga batandukanye. Miss Tourism yari gutorwa mu mwaka ushize ariko ntibyakunda kubera Coronavirus.
Irushanwa nk’iri riheruka kuba ku wa 8 Ugushyingo 2019 ahitwa Sunway Resort Hotel & Spa muri Malaysia. Icyo gihe ikamba ryegukanywe na Kateryna Kachashvili wo muri Ukraine.
Ushaka kwiyandikisha wanyura hano: https://www.embraceafrika.com/pageant-registration-page-miss-tourism-global-rwanda/





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!