Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Ingabire Habiba watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho azahurira n’abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ikamba rya Miss Supranational rizatangirwa muri Pologne ariko abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bazaba baraciye mu mijyi itandukanye ya Repubulika ya Slovakia no muri Pologne aho ryari risanzwe ribera mu myaka yashize.

Habiba yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2017; yaherekejwe n’ababyeyi be bombi, abandi bo mu muryango barimo abavandimwe ndetse n’inshuti zamusezeyeho mbere y’uko afata indege.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yiteguye neza kandi yizeye kuzegukana ikamba rya Miss Supranational nta kabuza. Yavuze ko ibyangombwa byose bimwemerera guserukira igihugu abifite kandi akaba yarahawe inama n’abantu batandukanye ku buryo yizeye kuzitwara neza.

Yagize ati "Niteguye neza, urebye imyiteguro yo narayikoze ihagije igisigaye ni ukujya kuzana ririya kamba mu rugo kandi neza cyane." Yabajijwe amahirwe yiha muri bakobwa agiye guhura na bo, asubiza ko ari ijana ku ijana.

Ati "Mbere yo kugenda twaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Minispoc, Ralc ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko. Impamba ya mbere njyanye ni ibitekerezo n’inama ziva ku bakuru cyane cyane zishingiye ku muco."

Icyo Ingabire Habiba yavuze ku bijyanye no kuzambara ’Bikini’

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba ugiyeyo mu 2017.

Abakobwa batandukanye baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa bagaragaye mu mwambaro wa ’Bikini’, igikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga. Bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Yagize ati "Ku bijyanye n’umuco cyane cyane ko ariya ari amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga, mugaragaza igihugu n’umuco wacyo.”

Yongeyeho ati "Icyo navuga ku mwambaro wa ’Bikini’, ntabwo igihugu kigutegeka ngo uzambara iki cyangwa kiriya, ni wowe ubihitamo ku bwawe. Iyo ubihisemo ukayambara ubona amanota, iyo uhisemo kutayambara nta manota ubona.”

Abajijwe niba azambara ’Bikini’, yasubije ati "Njyewe icyo natangariza Abanyarwanda ni uko bazabimenya ari uko mpageze."

Ababyeyi be bamusabye kuzaserukana indangagaciro z’umuco w’u Rwanda akawumenyekanisha mu mahanga n’ibyiza bigize igihugu akomokamo.

Miss Supranational azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

Byari ibyishimo kuri Habiba na se
Habiba mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza i Burayi
Habiba n'umubyeyi we bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Ingabire Habiba ugiye guserukira u Rwanda muri Miss Supranational yari aherekejwe n'ababyeyi be
Inshuti ze zitandukanye zari zamuherekeje
Se wa Habiba yamutwaye mu modoka amuherekeje ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza