Habiba na bagenzi be 79 bazazenguruka mu bihugu bibiri barushanwa muri Miss Supranational

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 12:06
Yasuwe :
0 1

Ingabire Habiba uzahagarariye u Rwanda na bagenzi be bazahatanira ikamba rya Miss Supranational umwaka wa 2017 bazazenguruka mu bihugu bibiri, igice cya mbere bazagikorera muri Slovakia bazasoreze muri Pologne.

Irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro ya cyenda, rigomba kuzahuza abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda.

Ikamba rya Miss Supranational rizatangirwa muri Pologne ariko abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bazaba baraciye mu mijyi itandukanye ya Repubulika ya Slovakia no muri Pologne aho ryari risanzwe ribera mu myaka yashize.

Ubuyobozi butegura Miss Supranational bwatangaje ko irushanwa rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanza bajye kwakirirwa muri Pologne hanyuma bahite bajyanwa mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].

Mu bice by’ibanze bazabanza kubamo bakigera mu irushanwa harimo Umujyi wa Poprad uri mu gace kegeranye n’imisozi nyaburanga ya ‘High Tatra Mountains’, bazaba bacumbitse ahitwa Aquacity Poprad ari naho bazifotoreza amafoto ya mbere.

Muri Aquacity Poprad ni naho hazakorerwa amajonjora y’ibanze mu guhitamo Nyampinga uzahiga abandi mu kwerekana impano, ugaragara neza mu mwambaro wa bikini no mu bindi byiciro bizahembwa.

Habiba azahagararira u Rwanda uyu mwaka

Mu minsi ya nyuma y’irushanwa aba bakobwa bose uko ari 80 bazajyanwa mu Mujyi wa Krynica - Zdrój muri Pologne ari naho hazabera igikorwa cyo gutora Miss Supranational ku itariki ya 1 Ukuboza 2017.

Umukobwa uzatorwa uyu mwaka azasimbura Umuhindekazi Srinidhi Shetty wahawe iri kamba mu mwaka wa 2016, icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Akiwacu Colombe utarabashije gutsinda.

Umukobwa uzatorwa uyu mwaka azasimbura Umuhindekazi Srinidhi Shetty

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza