00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gupfapfana kwa "Record Labels" nyinshi zazanye akarindi ko gufasha abahanzi mu Rwanda zigahirima zitamaze kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Wagira ngo hari umuzimu utazwi wateye inzu zimwe zifasha abahanzi mu Rwanda zizwi nka ‘Label’ kuko ariko abazishinga baba bazita, ariko inyinshi ntizimare kabiri.

Bitewe n’uburyo umuziki uri kwiyubaka ndetse n’impano zirimo, nta kabuza inzu nk’izi zirakenewe ariko akenshi kugira ngo zizafatishe zikomere kandi zimare igihe biragorana.

Mbese urebye bimeze nka bya bindi abemera ijambo ry’Imana bateruye muri Luka 18: 25 bati “Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Bwami bw’Imana!”

Mu myaka mike ishize mu Rwanda hadutse inzu zifasha abahanzi zitandukanye, ndetse zimwe mu maza yazo zirakomera ariko zikarangira nabi cyane wagira ngo abari bazitangije ntabwo ari ibintu bari bigiye inyigo.

Uretse Kina Music imaze igihe kinini izindi zagiye ziza zirimo Super Level, Touch Records, The Mane yari imaze iminsi igezweho n’izindi; zose zigenda zirangira mu buryo buteye agahinda abahanzi bari bakomeyemo bagasezera nta nteguza.

Touch Records yazanye amashagaga icyenewabo kiyishyiraho iherezo

Iyi yari mu nzu zifasha abahanzi bakomeye mu Rwanda. Yari yashinzwe na Theodomir Mutesa ndetse mu myaka ya 2014 yagize umuriri ukomeye abahanzi benshi barundumukiramo.

Kuva mu mpera za 2017 ibyayo byatangiye kuba agatereranzamba kugeza aho isigaye ku izina.

Uretse gufasha abahanzi mu buryo butandukanye, iyi nzu yari ifite imishinga myinshi minini irimo studio (amajwi n’amashusho) ndetse na Website yatezaga imbere abahanzi.

Yakoreyemo abatunganya indirimbo bakomeye barimo Fazzo, Junior Multisystem,Trackslayer na Evydecks. Yafashije abahanzi barimo Bulldogg, Jay Polly,Diplomate, Tonny Unique, Niyorick n’abandi benshi ariko ntiyamaze kabiri.
Muri Touch Records hakunze kubamo umwuka mubi yaba mu batunganya indirimbo, abahanzi ndetse n’abari bafitemo akazi ko kureberera inyungu abahanzi barimo.

Ahanini iyi nzu yarindimuwe n’abavandimwe ba nyirayo yari yarahayemo akazi, bagahugira mu kwirira ifaranga ibyo gufasha bikaba ngo gusetsa imikara.

Mu 2015 higeze kuzamo ibibazo Rudahanwa Alain wari uri mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi nzu ashinjwa byinshi birimo n’amafaranga byavugwaga ko yanyereje.

Ubu uretse studio yayo isigaye nayo imeze nk’idakora irimo n’ibyuma bike bishoboka Touch Records, uwavuga ko yarangiye nta wamutera ibuye na gato kuko yaba avugishije ukuri.

Touch Entertainment Ltd yari ifite studio ya Touch Records iherutse gusohoka ku rutonde rw’ibigo bitemerewe guhatanira amasoko ya Leta.

Super Level yafashije benshi, irangira nabi

Iyi nzu ni imwe mu zubatse amateka, cyane ko iri mu zakoranye n’abafite amazina akomeye barimo; Fireman, Urban Boyz, Bruce Melodie wayivuyemo nabi cyane, Amag The Black, Mico The Best n’abandi bose bayinyuzemo.

Yari yashinzwe na Richard Nsengumuremyi yamamara cyane mu myaka yo mu 2013. Yari ifite na studio.

Mu ntangiriro za 2017, Super Level yatezaga imbere abahanzi ikaba n’imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda yajemo igisa n’igihu imikorere yayo irazamba kugeza ubwo bimwe mu bikorwa byayo byahagaze burundu.

Super Level yahozemo abahanzi bakomeye ariko bagiye bayivamo urusorongo, ku ikubitiro habanje kuvamo Ama G the Black, nyuma gato Bruce Melodie arasezera ndetse bahita bashyidika mu manza kubera ibibazo by’amafaranga.

Bruce Melodie asezera Nsengumuremyi Richard yagiye mu nkiko ashaka ko amafaranga n’umutungo bya Bruce Melodie avana mu muziki bifatirwa kubera miliyoni 18 Frw yaryozaga uyu muhanzi ariko urukiko rurabyanga.

Budakeye kabiri muri Super Level hongeye kuvuga induru ubwo uwitwa Rwema Dennis [wahoze afasha Urban Boyz] yavugaga ko bamwambuye ndetse baramwipakurura nyuma yo guhabwa miliyoni 24 Frw za Bralirwa.

Iyi nzu itunganya umuziki yareze abandi bahanzi benshi ariko ntibyagira ikindi bitanga. Fireman yayivuyemo bucece naho Mico The Best na Urban Boyz basigaramo mu buryo bwa baringa.

Super Level yasenyutse mu mpera za 2016 abenshi mu bayikoreragamo batangira gushaka ahandi ho gukorera.

Icyo gihe ibyuma bya studio byagurishijwe urusorongo kugeza ubwo piano na Soundcard byavuyemo nyuma byegukanywe na Mico icyo gihe yahaye nyiri Super Level mudasobwa ye ya MacBook baragurana.

Kiwundo Entertainment yamaze igihe gito iburirwa irengero

Iyi nzu ifasha abahanzi ubundi yari isanzwe ikorera muri Uganda yashinzwe na Mutangana Richard irimo abahanzi baho barimo Washington, Vampino na Rabadaba.

Mu 2017 byatangajwe ko yatangiye gukorera mu Rwanda ndetse abahanzi barimo Diplomate, Spax uzwi cyane muri Family Squad, Umutoni Milly wize umuziki ku Nyundo ndetse n’Umurundikazi witwa Miss Erica wari waje mu Rwanda kuharwariza mu muziki nyuma yo kwemererwa n’iyi nzu kumufasha.

Mu 2018 umushoramari wa Kiwundo yinjije uwitwa Rwema Dennis mu bakurikirana inyungu z’abahanzi babarizwamo muri iyi nzu.

Tariki 14 Werurwe 2018, berekanye studio nshya bari bazanye yakoreraga i Nyamirambo ku Mumena ndetse byavugwaga ko igiye guha amasezerano abahanzi barimo na Charly na Nina na Bruce Melodie.

Iyi nzu imurikwa ndetse na studio yayo abayobozi bayo bavugaga ko ije mu Rwanda gukemura ibibazo bitandukanye birimo korohereza abahanzi bajyaga gukorera indirimbo muri Uganda kwa Washington cyangwa Nessim kuko bose bagombaga kujya basimburana bakaza kuhakorera mu gihe bibaye ngombwa.

Bavugaga ko Pastor P ndetse n’undi witwa Just Jose wakoze ‘Byemere’ ya Knowless na Vampino aribo ba producer b’iyi studio.

Mutangana Richard watangije iyi nzu yavugaga ko kandi bafite imikoranire n’ibitangazamakuru birimo Channel O n’ibindi bikomeye mpuzamahanga.

Bavugaga ko bagiye gutangiza n’indi studio izajya itunganya amashusho ariko yaheze mu magambo ndetse n’iyo bari bazanye y’amajwi nta kintu yamaze.

Nyuma yo kuyereka itangazamakuru ariko, Kiwundo ntiyongeye kumvikana ndetse nta n’abandi bahanzi bazwi yasinyishije.

Yajemo umwuka mubi biturutse ku mafaranga yagiye ahabwa uwari umujyana wayo ngo akurikirane ibikorwa by’abahanzi be ahubwo we akayakubita umufuka. Byarangiye yirukanywe na nyirayo asigara ameze nk’akanyoni karitse ku nzira mu muziki, ubu ntawe uzi irengero rye.

The Mane iri kugera ikirenge mu cy’izindi nzu zifasha abahanzi zayibanjirije!

Byose akenshi bitangira haza umwuka mubi. Bad Rama atangira The Mane ni nkaho ari we yari ishingiyeho kandi ntabwo yari yakagiranye ibibazo n’abahanzi bake yari afite.

Muri Werurwe 2019, yinjiye Rwema Dennis muri The Mane nk’ushinzwe kureberera inyungu abahanzi ariko muri Nzeri bagirana amahari akomeye yaturutse cyane ku kibazo cy’amafaranga bahitamo gutandukana.

Yahise asimbuzwa Aristide Gahunzire nawe wamaze gusezera ndetse akanagendera rimwe n’abahanzi barimo Marina na Quuen Cha; aba bahanzi basezeye nyuma yaho Safi Madiba na Jay Polly babarizwaga muri iyi nzu bakuyemo akabo mu mpera za 2019.

Nk’izindi nzu nyinshi zagiye zisenyuka, The Mane isigaye ku kaguru kamwe kuko baje bafite studio aho kuyikoreramo ahubwo bakajya bakorera mu z’abandi.

Ikindi, ikamyo yo kwifashisha mu bitaramo babaga biteguriye irimo urubyiniro rugendanwa, yagombaga kuzafasha abahanzi ba The Mane gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu; iyi nayo yagurishijwe mu minsi yashize.

Icyizere gikomeye ku bashoramari no kutamenya uko ikibuga gihagaze…

Umwe mu banyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko uko The Mane n’izi nzu hafi ya zose zasenyutse, zagiye zizira guhubuka.

Niho hantu honyine umushoramari ashobora gutangira ubucuruzi atarigeze akora inyigo y’uburyo ibyo agiyemo bizinjiza ndetse bikanaramba.

Yatanze urugero nk’urwa Bad Rama wari umaze imyaka i Musanze ariho akorera yamara kugwira ifaranga akaza atarwiyambitse ntabanze no gukora inyigo y’ikibuga ahubwo agashora ifaranga ubutitsa atitaye aho rizaturuka rimugarukira.

Ibi ninako byagendekeye bagenzi b’uyu mushoramari kuko abenshi nabo bazize gushora amafaranga mu mishinga batigeze bakorera inyigo.

Ati “Ntabwo waza mu kibuga udasanzwe ukizi ngo umaremo kabiri. Nka Bad Rama we ubwe avuga ko yagarutse mu muziki nyuma y’igihe kinini ari mu bukererarugendo, ibyo ntaho byahurira. Nyiri Kiwundo nawe yazaga mu Rwanda nk’umushyitsi atazi iby’umuziki w’inaha kuko yakoreraga cyane muri Uganda.”

Yavuze ko mu gihe aba bashoramari baba abanyamwuga bakita cyane ku bucuruzi no guteza imbere umuziki mu buryo bw’ubucuruzi bakirita ubushuti na nyirandakuzi kuko aribyo byica iterambere ry’umuziki.

Alain Rudahanwa wari umwe mu bayobozi ba Touch Records, yakunze kurikoroza muri iyi nzu itaramaze kabiri ubu isigaye ku izina
Touch Records mu 2016 yasinyishije imyaka ibiri Bulldogg ariko ibyayo masezerano ntawe uzi uko byarangiye
Aristide Gahunzire wari Umujyanama muri The Mane mu minsi mike ishize yarasezeye ndetse biravugwa ko agiye gushinga inzu ye ifasha abahanzi
Bad Rama amaze imyaka ine yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro by'umwuga, ariko ikibuga cyatangiye kumunanira
Iyi kamyo irimo urubyiniro ya Bad Rama yamaze kugurishwa
Queen Cha yahagaritse amasezerano ye na The Mane mu minsi mike ishize
Rwema Denis, yagiye agirirwa icyizere mu nzu nyinshi zifasha abahanzi ariko kuzivamo bigakururwa n'induru ziganjemo amafaranga
The Mane Music Label niyo nzu ifasha abahanzi yari iherutse kugira umuriri none ibyayo byasandaye
Bruce Melodie atandukana na Super Level yajyanywe mu nkiko aryozwa miliyoni 18 Frw byavugwaga ko arimo iyi nzu bashaka gufatira imitungo ye. Ahari yari kumwe n’uwari umwunganizi we mu mategeko
Mutangana Richard washinze Kiwundo na Rwema Dennis wari uyihagarariye batandukanye badacana uwaka
Producer Just Joe wari wavuye muri Uganda aje gukorera mu Rwanda muri Kiwundo ashobora kuba yarabuze uko agira akisubirira iwabo
Uko studio ya Kiwundo yari imeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .