#GumaMuRugo ya mbere yasize isomo muri sinema Nyarwanda, iya kabiri yariteguwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ’Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka’. Uyu mugani uwuciye ushaka kuvuga ko #GumaMuRugo ya kabiri yashyiriweho abatuye mu Mujyi wa Kigali, yasanze abo mu ruganda rwa Sinema biteguye ntiwaba uri kure y’ukuri.

Sinema ni kimwe mu bihuza abantu bamara igihe kirekire bari mu ngo zabo, kuko zibafasha kubona icyo bahugiraho ntibicwe n’irungu ryo kuba mu rugo amasaha 24 yose.

Benshi mu bakora umwuga wa sinema bahuriza ku kuba hari ibikorwa n’imishinga yabo yakomwe mu nkokora n’ingamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ariko bakavuga ko hari impamba bahunitse ishobora gutuma batera kabiri.

Uko imibare y’abandura n’abahitanwa na COVID-19 yazamukaga umunsi ku wundi, ni ko abakora sinema batahwemaga gutekereza uko bakwitwara bibaye ngombwa ko hongera gufatwa ingamba zikomeye.

Bamwe mu bakora uyu mwuga baganiriye na IGIHE batangaje ko bari bamaze igihe bafata amashusho ya filime nyinshi ku buryo mu bubiko bwabo bafitemo izitazatuma abakunzi babo baticwa n’irungu.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava kubera filime ye yanamwitiriwe iri mu zigezweho muri iyi minsi, yavuze ko gahunda ya #GumaMuRugo yasanze afite filime zihagije.

Yakomeje ati “Njye mfite filime byibuza nzerekana kugeza muri Mata uyu mwaka, nari niteguye kuva cyera ntabwo nashoboraga kwicara ntafite izibitse.”

Uyu mugabo yari aherutse guhamya ko akimenya ko COVID-19 yageze mu Rwanda, yatangiye kujya akora filime nyinshi akagira n’izo kubika, kugira ngo ibihe bikomeye nibigera bizasange yiteguye.

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, akaba azwi cyane mu ye bwite yitwa ‘Impanga’, na we ngo gahunda yo kuguma mu rugo yasanze ahagaze bwuma.

Yagize ati “Nari maze iminsi ndi gukora ku mushinga uhuriranye n’ibi bihe, mfite filime nshya ngiye gutangira gusangiza abakunzi banjye yitwa ‘Impanga Lockdown’ izatangira gutambuka kuri Youtube mu minsi ya vuba.”

Usibye iyi filime nshya yari amaze iminsi yandika, Usanase avuga ko anafite ‘Impanga’ benshi bamenyereye, iyi ikaba izajya itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ku buryo yumva ko nta rungu abakunzi ba filime ze bazagira.

Clapton Kibonke ufite filime yitwa ‘Umuturanyi’ iri mu zigezweho, yavuze ko ibihe byo kuguma mu rugo byasanze asigaje gusoza ‘saison ya mbere’.

Uyu mugabo ahamya ko yari agiye mu karuhuko ko kwandika indi ‘Saison’ nshya ndetse ibihe Umujyi wa Kigali washyizwemo bizamufasha gukomeza gahunda ye.

Yagize ati "Urabizi n’ubundi na filime nayanditse igihe twari muri #GumaMuRugo, ubu rero ngiye gufata umwanya wo kwandika ibindi bice.”

Nelly Wilson Misago uyobora AFRIFAME Pictures isanzwe itunganya filime nka ’Citymaid’, ’Indoto’ na ’Seburikoko’ na we ahamya ko abakunzi b’ibikorwa byabo batekerejweho.

Yavuze ko bafite filime nyinshi zo kwerekana ku buryo yizeye ko Abanyarwanda bafite amahitamo menshi y’ibyo bazakora.

Yagize ati “Ubushize twize byinshi, kuri ubu dusigaye dukora cyane ku buryo duhora twiteguye kuba dufite filime nyinshi zo kwerekana.”

Misago usanzwe ari n’umuyobozi wa Zacu, ‘Application’ yerekana filime zo mu Rwanda no mu Karere, yavuze ko #GumaMuRugo yasanze bafite filime nshya ziri gutambukaho kandi yizeye ko zizamara irungu abantu muri ibi bihe.

Yagize ati “Kuri Zacu ubu dufite filime nshya nyinshi nibaza ko nta rungu abakunzi ba sinema Nyarwanda bari bugire. Hari izitwa ’Sécurité’, ’Umurinzi’, ’Gito’ n’izindi.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 yafatiwemo ibyemezo bikomeye byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, ni yo yemeje ko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri guma mu rugo mu byumweru bibiri mu gukumira ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Abakunzi ba Filime 'Citymaid', 'Seburikoko' n'iyitwa 'Indoto' nta mpungenge z'irungu bakwiye kugira
Usibye kuba Filime 'Impanga' iri gutambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, hagiye gutangira gusohoka 'Impanga Lockdown'
Abakunzi ba 'Papa Sava' ngo bateguriwe filime izageza muri Mata uyu mwaka
Clapton Kibonke yavuze ko yabonye akanya ko gutangira kwandika ibindi bice bya Filime 'Umuturanyi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .