00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhinduka kwa gahunda: Bimwe mu byaranze igitaramo cya mbere cya Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kamena 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021 ni bwo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba ku nshuro ya gatatu byatangiye kunyura kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri shene ya Youtube y’iri serukiramuco.

Igitaramo cya mbere cy’iri serukiramuco cyakerereweho isaha irenga kubera imikino ya Euro iri guca kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, habaye umukino wa kimwe cy’umunani mu mikino ya Euro, wahuje u Butaliyani na Autriche.

Ni umukino wamaze iminota 120 nyuma y’uko mu minota 90, amakipe yombi yari yananiwe kwisobanura.

Gutinda kurangira k’uyu mukino, byatumye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival gikerererwa isaha irenga.

Iki gitaramo byari byitezwe ko gitangira saa 22h45 cyaje gutangira saa 23h47 kubera isaha umupira watwaye.

Bitandukanye n’umwaka ushize, ibi bitaramo amashusho yabyo afatirwa muri Kigali Arena mu gihe umwaka ushize bwo yafatirwaga mu Intare Arena.

Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda uyobora ibi bitaramo yabanje kuganira na Platini mu kiganiro cy’iminota mike cyibanze ku rugendo rw’uyu muhanzi.

Nyuma y’iki kiganiro, Platini wacurangirwaga na Symphony Band yahise yanzika atangira gutaramira abakunzi b’umuziki.

Uyu muhanzi ku rubyiniro wafatanyaga n’itsinda ry’ababyinnyi kabuhariwe ryitwa ‘The Finest’, yahereye ku ndirimbo ye "Veronika".

Platini yanyuzagamo akaganiriza abakurikiye iki gitaramo kuri gahunda zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma ya Veronika yakurikijeho iyitwa ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba.

Yakomerejeho aririmba indirimbo ze ziri mu zigezweho nka "Nta birenze" yakoranye na Butera Knowless, "Aba Ex" yakoranye na Adolphe, "Helena" na "Atansiyo".

Usibye ize, Platini yanyuzagamo akaririmba indirimbo yakoreye mu itsinda rya Dream Boys zirimo "Bucece", "Isano", "Tubaye umwe", "Romeo&Juliet" Dream Boys yakoranye na Riderman n’izindi nyinshi.

Nyuma y’isaha irengaho iminota ari ku rubyiniro, saa 00h51 Nemeye Platini yasezeye ku bakunzi b’umuziki bari bakurikiye iki gitaramo asoza atyo.

Platini n'urubyiruko rumubyinira
Ni uku Platini yabanje guseruka yarimbye mbere y'uko ahindura
Platini yahamagaye Adolphe baririmbana indirimbo 'Aba Ex' baherutse gukorana
Igitaramo cya Platini cyakerereweho isaha irenga
Ni uku Platini yinjiye mu gice cya kabiri cy'igitaramo cye yambaye
Iyo ahinduye n'ababyinnyi be bahita bahindura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .