Guhagararira igihugu neza ntibivuze kuza mu myanya y’imbere-Miss Iradukunda Elsa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Elsa uvuye guserukira igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi riherutse gusorezwa mu Bushinwa kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko kwitwara neza k’umukobwa bidakwiye kureberwa mu baje mu myanya y’imbere gusa. Yabwiye ikiganiro Samedi Détente ko ‘nubwo nta gihembo na kimwe yahawe mu byatanzwe byose ngo u Rwanda yaruhagarariye neza’.

Yagize ati “Nabashije guhagararira igihugu cyanjye neza, twari abakobwa barenga ijana na cumi barenga, kuri njye ni ibintu byiza kuba narabashije guhagararira igihugu cyanjye neza.”

Iradukunda utarabashije kwibona mu bakobwa 40 ba mbere muri Miss World yongeyeho ko nubwo nta mwanya n’umwe yatsindiye ndetse ntaboneke mu ba mbere bitwaye neza ngo yiyumvamo ko ‘yahesheje ishema igihugu’.

Yagize ati “Kuri njye numva guhagararira igihugu atari ukuza mu myanya y’imbere kubera ko guhagararira igihugu ni ugukora ibintu bidahabanye n’umuco nyarwanda. Nshima Imana ko mu irushanwa rya Miss World ibihabanye n’umuco nyarwanda ntabirimo, intego yabo ni ukwerekana ishusho nziza y’umuco wawe.”

Yongeyo ati “Iyo umuntu agiye mu irushanwa n’ubundi aba abizi neza ko agomba kuza yatsinze cyangwa ariga, njye simbyita gutsindwa kuri njye ntabwo nabashije kuzamo, nakoze ibisabwa byose ariko twibuke ko n’izina ry’igihugu ribigiramo uruhare n’uburyo igihugu cyawe kigushyigikiye […] u Rwanda ni ubwa kabiri rugiye muri Miss World, hari ibihugu byatangiranye nayo, ntaho bihuriye no gutsinda ariko n’iyo nararibonye irafasha.”

Mu birori byo gutora Nyampinga w’Isi, Miss Iradukunda Elsa yabyinanye n’abakobwa Kinyarwanda bifashishije indirimbo yitwa ‘Abakobwa b’iwacu’ y’Itorero Abatangampundu.

Yavuze ko kuba yareretse amahanga umwihariko w’umuco nyarwanda biciye muri iyi mbyino ngo ‘ni ikintu gikomeye afata nk’icyahesheje agaciro u Rwanda mu maso y’abakurikiye isozwa rya Miss World.

Umuhindekazi witwa Manushi Chhillar w’imyaka 20 ni we wagize Nyampinga w’Isi umwaka wa 2017 mu birori byabereye mu Bushinwa i Sanya ahitwa Crown Of Beauty Theater.

Manushi Chhillar abaye umukobwa wa gatandatu wo mu Buhinde ubaye Miss World guhera mu 2000 ubwo Priyanka Chopra yahawe iri kamba.

Yagaragiwe n’uwo muri Mexico Andrea Meza wagizwe igisonga cya mbere mu gihe Stephanie Hill wo mu Bwongereza yabaye igisonga cya kabiri. Umukobwa wo muri Kenya ni we wok u Mugabane wa Afurika waje mu myanya itanu ya mbere.

Miss Iradukunda Elsa na bagenzi be ubwo bakirwaga mu Mujyi wa Sanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza