Groupe Exo igiye kuririmbira i Kigali yakuye urujijo ku by’isenyuka ryayivuzweho

Yanditswe na
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Exo, itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi ryageze i Kigali mu myiteguro y’igitaramo cy’ivugabutumwa, abarigize basobanura ugusenyuka kwarivuzwemo n’uburyo bamaze imyaka myinshi bifuza gutumirwa mu Rwanda.

Groupe Exo n’umuhanzi uvuka muri Cameroon witwa Olivier Cheuwa bageze mu Rwanda aho bazaririmba mu giterane cy’ububyutse cyiswe "Fragrance Worship" gitegerejwe ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017. Iki gikorwa cyateguwe n’umuhanzi Fortrand Bigirimana ku bufatanye na Moriah Entertainment imaze kumenyekana mu gufasha abahanzi baririmbira Imana.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 12 Nyakanga 2017, Chris Christensen na Laura Christensen bagize itsinda Exo rikomeye mu Bufaransa, bavuze ko bageze inaha bavuye i Burundi aho bari bamaze icyumweru. Bagaragaje ko bishimiye kugera i Kigali banongeraho ko bari bamaze imyaka irenga 20 bifuza gutumirwa mu Rwanda.

Chris wo muri Exo yasubije ikibazo cyerekeranye no kuba iryo tsinda ryaba ryaracitsemo ibice bitewe n’uko batagikorana n’uwitwa Thierry Ostrini bafatanyije kurishinga. Yashimangiye ko kuva batangira kuririmba mu 1989 kugeza magingo aya bakomeje ivugabutumwa kandi ko nubwo hari uwo batangiranye wahisemo gukora ukwe bitavuze ko itsinda ryasenyutse.

Yagize ati "Exo ni ikirenze kuba itsinda ry’abanyamuziki cyangwa abaririmbyi ahubwo Exo ni icyerekezo cyo kuramya. Ibyo byahoze ari icyerekezo cyacu, uwo ari we wese twaririmbana, uwo ari we wese waba umuririmbyi w’itsinda, kuko rimwe na rimwe na bo barahinduka."

Yongeyeho ati "Abantu rimwe na rimwe baraza ubundi bakagenda, twatangije iri tsinda turi batatu: Ostrini, Chris na Laura. Thierry yari umuririmbyi udasanzwe kandi aracyari inshuti yacu na n’ubu. Gusa nyuma yo gukorana album enye, yashatse gufata icyerekezo gitandukanye akaririmba ku giti cye, kandi ubuzima bubamo impinduka, ibyo murabizi. Ushobora kutabyishimira cyangwa ukabyakira ukundi ariko biba byabaye. Twarakomeje na Thierry arakomeza, ni uko byifashe."

Fortrand Bigirimana wagize igitekerezo cyo gutangiza ibitaramo bya "Fragrance Worship" bigiye kujya biba buri mwaka, yavuze ko u Rwanda rufite umugisha ukomeye wo kuba rwakiriye abaririmbyi nk’aba bamaze kogera mu murimo w’ivugabutumwa ku Isi cyane cyane mu bihugu bitewemo n’abumva Igifaransa.

Gaby Kamanzi uzaririmbana n’aba bahanzi muri "Fragrance Worship" yavuze ko ari umugisha udasanzwe yagize kuba Imana yarakoreye muri Moriah Entertainment na Fortrand Bigirimana bakamutumira muri iki gitaramo.

Yagize ati "Sinzi uko nabivuga, gusa ni ubuntu bw’Imana kuba ngiye kwifatanya na benedata muri iki gitaramo. Njye ku giti cyanjye ndabubaha kuko batangiye umurimo w’Imana mbere yanjye, kandi umuntu iyo yatangiye mbere yawe hari icyo aba akurusha byanze bikunze."

Yakomeje ati "Aba bantu mbazi mbere bo batanabizi ko hari umuntu witwa Gaby ubazi, ariko ndabizi ko hari byinshi nabigiyeho, noneho kuba turi buririmbane ni ikintu kidasanzwe Imana yankoreye kandi nkomeje guca bugufi kuko ntabwo ari ibisanzwe, ndemera neza ko byavuye ku Mana."

Itsinda Exo rigizwe n’umugore n’umugabo, Chris na Laura ni ku nshuro ya mbere rigiye kuririmbira i Kigali. Bavuze ko bamaze gukora indirimbo zirenga 500 zirimo izizwi ku Isi hose zirimo iyitwa ’Si tu veux le louer’, ‘Reçois l’adoration’, ‘Je veux n’être qu’à Toi’ n’izindi.

Aba bahanzi bageze i Kigali bazaririmbana na Gaby Kamanzi ndetse na Patient Bizimana bo mu Rwanda n’undi witwa Olivier Cheuwa uturuka mu Busuwisi, waririmbye indirimbo yitwa ’Parole’ n’izindi. Yavukiye mu Mujyi wa Douala, Cameroon, mu 1974. Yanabaye umuririmbyi muri Jireh Gospel Choir ikomeye muri Canada.

Uyu muhanzi unazwi cyane mu bikorwa byo gufasha mu mishinga y’iterambere muri Cameroon aho akomoka, yagiye yegukana ibihembo birimo n’icyo yahawe mu Mujyi wa Toronto mu bizwi Canadian Gospel Music Awards nk’uhiga abandi baririmba mu Gifaransa. Yigeze no guhamagarwa mu bahatanira Kora Awards muri 2005.

Abagize Groupe Exo bavuze ko bifuje kugenderera u Rwanda kuva kera

Kwinjira mu gitaramo cya "Fragrance Worship" kizabera ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, cyateguwe bigizwemo uruhare na Moriah Entertainment, ni amafaranga 5,000 ahasanzwe na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Laura Christensen uri mu bashinze Groupe Exo
Chris Christensen uri mu bashinze Groupe Exo
Bigirimana Fortland watumiye aba bahanzi mu Rwanda
Gaby Kamanzi yavuze ko ari umugisha udasanzwe kuba agiye kuririmbana n'aba bahanzi
Olivier Cheuwa uzaririmbana na Exo Eclat na we ni umuhanzi ukomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Indirimbo "Si tu veux le louer" izwi cyane mu zaririmbwe na Exo Eclats


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza