Green P wari umaze amezi atatu acumbikiwe ahazwi nko kwa Kabuga yarekuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Rukundo Elie [Green P] wari umaze amezi atatu atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, agacumbikirwa mu Kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, yarekuwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, nibwo Green P yasohotse muri iki kigo yari amaze amezi atatu acumbikiwemo kuko yacyinjiyemo tariki 12 Ukuboza 2020.

Benshi mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop bahaye ikaze uyu mugabo, akaba umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda.

Iki kigo Green P yari acumbikiwemo, cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo Green P yaherukaga gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe yamaze umwaka muri gereza.

Green P ni murumuna wa The Ben bakaba abanyamuziki bafite abakunzi batari bake
Green P yaherukaga gufungwa mu 2019, umwaka yasoreje muri gereza azira ibiyobyabwenge
Green P yamenyekaniye cyane mu itsinda rya Tuff Gang

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .