Iyi ndirimbo bise ‘Ku musaraba’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu mu gihe Abakristo bari mu myiteguro yo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gentil Misigaro yavuze ko ari indirimbo ifite ubutumwa bwa Pasika ari nayo mpamvu iki aricyo gihe cyiza cyo kuyisangiza Abakristo bacunguwe n’amaraso ya Yesu.
Ati “Ivuga ku maraso ya Yesu, uburyo ari meza, yoza ibyaha, aruhura, ndetse ko yankuyeho urubanza.”
Yakomeje agira ati “Turifuriza buri muntu wese gufata umwanya agatekereza kuri ayo maraso ya Yesu Kristo, tukibira muri yo kuko harimo ibisubizo tudashobora gukura ahandi hantu aho ariho hose.”
Indirimbo ‘Ku musaraba’ yanditswe na Gentil Misigaro naho amajwi yayo yatunganyijwe na Bruce afatanyije na Gentil mu gihe amashusho yayo yayobowe anatunganywa na David Ngando.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!