00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gentil Misigaro agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Kanama 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Gentil Misigaro uri mu bahanzi baririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umwe mu bazwiho ubuhanga mu gucuranga, ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi unafite ubumenyi ku bijyanye no gukora indirimbo, yatangarije abakunzi be ko ari kwitegura gukorera igitaramo muri Leta ya Maine mu mujyi wa Portland.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gentil Misigaro yagize ati “Ku bantu banjye bose bo muri Maine, sinjye uzarota mbabonye kuri iyi tariki.”

Iki gitaramo kizitabirwa na Gentil Misigaro, byitezwe ko kizaba ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021.

Uyu muhanzi w’umuhanga mu gucuranga asanzwe atuye muri Canada, yaherukaga mu Rwanda mu 2020 ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umuvandimwe we Adrien Misigaro.

Mbere yaho gato,mu 2019 Gentil Misigaro yari yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda ahava anahakoreye ubukwe.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] ahateraniye ibihumbi by’abakirisitu, abahanzi, abavugabutumwa n’abakunda umuziki uhimbaza Imana bo mu mpande zose z’u Rwanda.

Cyahuriyemo abaramyi bafite ibigwi mu Rwanda, ndetse benshi batashye bahembuwe n’ubutumwa bwo mu ndirimbo bwagitangiwemo.

Gentil Misigaro azwi mu ndirimbo zirimo;Ndaje yakoranye na Prosper Nkomezi,Iyo mbimenya, Nzamura,Igorigota n’izindi.

Igitaramo Gentil Misigaro agiye gukorera muri Amerika
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo cy'amateka i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .