Game of Thrones yaciye agahigo muri Emmy Awards 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Filime ya “Game of Thrones” yamamaye cyane, yaciye agahigo ko kwiharira umubare munini mu guhatanira ibihembo bikomeye bya Emmy Awards 2019 bigiye gutangwa ku nshuro ya 71.

Iyi filime itunganywa na HBO. Game of Thrones ni filime y’uruhererekane yahimbwe na David Benioff afatanyije na D. B. Weiss binyuze ku gitekerezo cyavuye mu gitabo cya George R.R. Martin cyitwa “A Song of Ice and Fire”.

Muri iyi filime hagaragaramo ihangana ry’imiryango ibiri ikomeye iba irwanira kuyobora ubwami burindwi bwa Westeros. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Isi harimo nka Irlande y’Amajyepfo, Malta, Croatie, Espagne n’ahandi.

Nyuma yo gutangaza abazahatanira ibihembo bya Emmy kuri uyu wa Kabiri, Game of Thrones yanditse amateka yo guhatana mu byiciro 32 ku gice cyayo cya munani n’icya nyuma.

Iyi filime yaciye agahigo ikura ku ntebe NYPD Blue yigeze guhatana mu byiciro 27 mu 1994.

Mu gihe iyi filime yaba yegukanye nibura ibihembo bine izajya mu cyiciro cya filime z’uruhererekane zaciye agahigo zirimo Hill Street Blues, L.A. Law, The West Wing na Mad Men.

Ni ubwa mbere abakinnyi muri filime imwe bahuriye mu cyiciro cya Best Drama Supporting Actress category, kirimo Emilia Clarke, Lena Headey, Sophie Turner, Maisie Williams na Gwendoline Christie bose bakinnye muri Game of Thrones.

HBO iyoboye ibigo bitunganya filime mu guhatana mu byiciro byinshi aho iri guhatana mu 137, aho ikurikirwa na Netflix iri mu 117, NBC ifite 58 ndetse na Amazon iri mu byiciro 47.

Ibihembo bya Emmy bizatangwa ku wa 22 Nzeri. Uzabiyobora azatangazwa mu bihe biri imbere.

Emilia Clarke uri mu bakinnyi ba Game of Thrones nawe ari mu bari guhatana mu bihembo bya Emmy Awards
Maisie Williams uri mu bagore bari guhatanira ibihembo bya Emmy Awards mu cyiciro ahuriyemo n'abandi bakinnye muri Game of Thrones
Sophie Turner akina muri Game of Thrones yitwa Sansa-Stark

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza