Gahongayire yunamiye imfura ye imaze imyaka ine yitabye Imana (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Imyaka ine irashize umuhanzi uhimbaza Imana Gahongayire Aline n’uwari umugabo we Gahima Gabriel babyaranye imfura yabo Gahima Ineza Glovin, igahita yitaba Imana.

Gahongayire yibarutse umukobwa ku wa 6 Nzeri 2014, yabyariye i Remera mu Bitaro bya La Croix du Sud [Kwa Nyirinkwaya]. Uyu mwana yapfuye akibona izuba.

Yashyinguwe ku wa 7 Nzeri 2014 mu irimbi ryo mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Gahongayire wari ugaragiwe n’inshuti ze bahuriye mu Muryango Ineza ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, basuye imva ye, baranamwunamira ndetse banashyira indabo ku mva ye, kuri uyu wa 6 Nzeri 2018.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Gahongayire yashyizeho ifoto iriho amagambo agaragaza ko umwana we yizihiriza isabukuru y’amavuko mu ijuru.

Yagize ati “Ndashima Imana. Ni yo yabyemeye. Kuri wowe Ineza, mukobwa wanjye nkunda. Ruhukira mu mahoro.”

Aya magambo yayakurikije imitima itatu igaragaza ko amaze imyaka ine afite ibikomere yasigiwe no kubura imfura ye yemeza ko iruhukiye mu mahoro.

Abamukurikira kuri uru rubuga bamuhaye ubutumwa bumwihanganisha.

Uwera Diana yagize ati “Akamarayika kawe karuhukire mu mahoro kugeza igihe muzongera guhurira. Ihangane nshuti, haracyari ibyiringiro. Komera cyane mama Ineza.”

Mbabazi Gerald we ati “Isabukuru nziza ku mumarayika mwiza uri mu ijuru. Komera cyane mama Ineza. Birababaza ariko ihangane kuko marayika wawe murinzi ari mu ijuru.”

Gahongayire yaherukaga gushyira hanze ifoto yanditseho amagambo avuga ko “Nagutwaye amezi icyenda mu nda yanjye. Nzakugendana mu mutima wanjye ubuzima bwose. Nimpfa roho yanjye izaguma impande zawe ikurinde.”

Uyu muhanzi umaze gukora album zirindwi z’indirimbo zihimbaza Imana ari mu mushinga wa Ineza Tour.

Umwana wa Gahonyayire yitabye Imana ku wa 6 Nzeri 2014

Itegura ibitaramo byo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ‘‘Ineza Foundation.” Uyu muryango wishyurira abana ijana amafaranga y’ishuri buri mwaka.

Ineza Tour itangirwamo ubufasha bwo kubakira abatishoboye, kubagaburira no kubambika. Izasozwa mu mpera za 2018 hatangwa ubufasha bwo guhanga imishinga ku babyeyi 30 bo muri Kigali.

Banashyize indabo ku mva ya Gahima Ineza Glovin
Gahima Ineza Glovin yitabye Imana akibona izuba
Gahongayire n'abagize Umuryango wa Ineza bunamiye umwana we w'imfura witabye Imana akibona izuba
Gahongayire yunamiye imfura ye Gahima Ineza Glovin
Ubutumwa Aline Gahongayire yanyujije kuri Instagram ye mu kwibuka umwana we witabye Imana mu myaka ine ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza