Gahongayire yiteguye gusubira mu rukundo nyuma yo gutandukana n’umugabo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 12:39
Yasuwe :
2 0

Umuririmbyi mu kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yakomoje ku kuba yakongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo nyuma y’aho urukiko rumutandukanyije na Gahima Gabriel bari bamaze igihe basaba gatanya.

Gahongayire uherutse kumurika album yise ‘New Woman’ yari amaze igihe mu nkiko aburana na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana. Aba bombi bahawe gatanya ku wa Kabiri, tariki 28 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwasomye umwanzuro wemeza ko batandukana.

Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakomoje ku bijyanye n’uko ahagaze ku bijyanye no kuba azongera kwinjira mu bijyanye no gukundana agaragaza ko ari ibintu yiteguye ko bizaba ariko na none avuga ko yabyeguriye Imana.

Yagize ati "Ntabwo nabyita kujya ku isoko ariko yego bizaza, niyo ibikora izongera ibikore. Imana ikora byinshi niyo yabikoze n’ibyo mbashije kugeraho. Ibyo umuntu byose yagezeho niyo ibikora ku bw’ibyo ntekereza ko n’urugendo rw’urukundo izongera ikabikora, nayihaye byose."

Ibyo yavuze nyuma yo guhabwa gatanya byisanisha n’andi magambo yigeze kuvugira kuri Radio Ijwi rya Amerika muri Nzeri 2016 ubwo yari abajijwe ku gatotsi mu mubano we n’uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel.

Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. [...] Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Umwanzuro w’urukiko wemeza ko Gahongayire na Gahima bahawe uburenganzira bwo gutandukana wagaragaje ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.

Yasubiye mu bijyanye no gukina filime

Mu minsi ishize ubwo uyu muririmbyi yamurikaga album ye ya karindwi yise "New Woman" yahishuye ko yongeye gusubira mu mwuga wo gukina filime nyuma y’iyitwa "Ikigeragezo cy’Ubuzima" yamenyekanye cyane ndetse igakundwa na benshi mu Rwanda.

Gahongayire amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza ko akomeje kwihatira imyitozo ngororamubiri mu gutakaza ibiro byinshi nka kimwe mu bizamufasha mu rugendo rushya yiyemeje.

Gahongayire aherutse kumurika album yise 'New Woman' ikubiyeho indirimbo avugamo ko ari umugore mushya

Muri Waramutse Rwanda yagize ati "Nasubiye mu gukina filime mfite album zirindwi hanyuma rero reka nsubire no mu gukina filime. Ni filime za gikirisitu ariko iyo mvuga gikirisitu ni ubutumwa bwiza bushobora gushishikariza umugore kubaha umugabo, ni ubutumwa bwiza bushobora kugirira umuntu akamaro, nta mupaka ubaho mu by’Imana, umugisha w’Imana burya ntugira amacakubiri. Icyo Imana izanyobora gukora ni cyo niyemeje kujyamo."

Aline Gahongayire yaherukaga kumurika album nshya yise ’New Woman’, yakurikije izindi esheshatu yakoze mu myaka amaze aririmba.

Gahongayire aherutse gutandukanywa mu mategeko na Gahima
Gahongayire umaze iminsi yarakajije imyitozo yasubiye mu bijyanye no gukina filime
Gahongayire yiteguye gusubira mu rukundo nyuma yo gutandukana n’umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza