Gahongayire yemeje ko yatandukanye na Gahima, arashaka undi mugabo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Gahongayire yatandukanye burundu n’umugabo we! Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Mutarama 2015, icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 13 Mutarama 2015 Gabriel Gahima wari i Dar es Salaam yatangaje ko ko atakiri kumwe n’umugore we Aline Gahongayire. Uyu mukozi w’Imana we yabihakaniye kure avuga ko ‘umugabo ashobora kuba yabitangaje atabitekerejeho neza’.

Iminsi igera kuri irindwi ishize Gahongayire yaganiriye na IGIHE ahamya ko umugabo we yagarutse mu Rwanda ndetse ko yasubiye mu rugo ko ‘imitima yabo yongeye kuba umwe’.

Kuwa 20 Nyakanga 2016, IGIHE yatangaje indi nkuru yavuga ko Gahongayire na Gahima batandukanye burundu ‘ariko bakabihisha itangazamakuru’. Icyo gihe nabwo Gahongayire yarabihakanye agira ati “Umugabo wanjye turacyari kumwe, nta gatanya ndabona, ntabwo natangaza ko twatandukanye, n’imbere ye nahavugira ko turi kumwe.”

Nyuma y’ukwezi kumwe iyi nkuru ayigaramye, mu buryo bweruye Aline Gahongayire uri muri Amerika mu ruzinduko rw’akazi aho yagiye kubwiriza no kuririmba, yemereye Ijwi rya Amerika ko yatandukanye burundu n’umugabo nyuma y’uko bananiranywe.

Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu...”

Yongeraho ati “Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, Abanyarwanda ntabwo turagira uburyo bwo kwikunda [...] Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato."

Isenyuka ry’urugo rwe na Gahima ntiryamuciye intege zo kongera gushaka undi mugabo ‘kuko ngo azuzuza imyaka 30 mu Kuboza 2016.’ Yavuze ko gushaka undi bituhutirwa cyane ‘kuko agifite ibisebe bitarakira neza’ gusa aramukeneye.

Gahongayire ati "Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!"

Yagize ati “Ntabwo byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n’ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha. Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!”

Yongeraho ati “Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Gahongayire ni we utangaje bwa mbere[kuri iyi nshuro ya kabiri] ko ibye na Gahima byanze burundu bahitamo ko buri wese yaca inzira ze. Gahima ntacyo arabivugaho ngo hamenyekane impamvu nyakuru yatumye urugo rwabo runanirana.

Aba bombi bamaze gutandukana burundu, bari bararushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013
Gahongayire ari muri Amerika, ngo azagaruka mu Rwanda mu gihe ataramenya neza
Gahongayire yari amaze igihe atambara impeta y'isezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza