Kwamamaza

Gahongayire yabwiye Christopher ikizamubaho nagaruka muri Kina Music

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 09:26' na IGIHE


Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yinginze Christopher amusaba guhindura umwanzuro yafashe wo gusezera muri Kina Music kuko ngo bizamuhesha umugisha.

Gahongayire uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukorera ibitaramo, yavuze ko Kina Music ‘ari umuryango mwiza bityo ko Christopher nawubamo bizamugeza kuri byinshi’.

Christophe Muneza [Christopher] yatangaje ko asezeye mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music kuwa Mbere tariki ya 22 Kanama 2016 nyuma y’imyaka ikabakaba irindwi yari amazemo.

Uyu mugore yashyize ifoto kuri Instagram yicaye hagati ya Christopher na Knowless ayiherekeza amagambo arimo ubutumwa busaba uyu muhanzi kwisubiraho ntasige bagenzi be.

Yabwiye Christopher ko naramuka ‘agarutse muri Kina Music azahabwa umugisha’ mu gihe hari amakuru avuga ko uyu musore yagiye ahunze itoneshwa riba muri iyi nzu kuko ngo Producer Clement yari asigaye yita cyane ku nyungu z’umugore we Knowless abandi bakirwanaho.

Yagize ati “Umuryango wa Kina Music, Christopher garuka mu rugo ndakwinginze, Kina Music ni nziza […] Ndakwinginze garuka mu rugo uzahabwa umugisha. Mbivuze habona Kina Music ni iya mbere. Imana ibahe umugisha.”

Umunsi yatandukanye na Christopher, Producer Clement yavuze ko ari icyemezo bafasheho umwanzuro bombi babitekerejeho bitandukanye n’uko bamwe bavuga ko uyu musore yagiye asa n’uhungishije impano ye n’umutungo ayisaruramo ukaribwa n’abandi.

Icyo gihe yagize ati “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazazahe muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Ibishingirwaho mu itangazamakuru bavuga ko igenda rya Christopher ryaturutse ku bukwe bwa Clement, bemeza ko muri Guma Guma uyu muhanzi atigeze yitabwaho nk’uko byakorewe Knowless muri 2015 ndetse ngo amafaranga Kina Music yafataga ku mushahara we yari menshi cyane[kandi nta gikomeye bamukorera] ku buryo yabonaga atazatera imbere byoroshye.

King James agenda nabwo Knowless yashyizwe mu majwi

King James yahoze akorera umuziki muri Kina Music, icyo gihe yari ahuriyemo na Danny Nanone. Muri 2012, Knowless na we yabasanzemo akimara gutandukana na Safi bahoze bakundana.

Knowless amaze kuza muri Kina Music byageze igihe King James arasezera kuko ngo yahise agirwa umutoni abandi bava ku ibere. Kwita kuri King James byatangiye kugabanuka umwanya munini Clement akawuharira Knowless.

Ibibazo byatangiye kuvuka mu gihe biteguraga gusohora indirimbo Knowless yari yakoranye na King James bakayita ‘Turakundana’ (iyi ndirimbo bikaba bivugwa ko bari bayitekereje kugirango bakomeze bavugishe abantu bavugaga ko bakundana cyane ko uyu King James we yari aziko bari mu bucuruzi).

King James yaje kubyanga ku munota wa nyuma ahubwo ahitamo gusohora indirimbo yitwa Pala pala yari yakoreye muri Narrow Road ikozwe na Producer Pastor P ari na we wahise ukomeza gukorana bya hafi na King James asigira idembe Knowless na Clement.

Igenda rya Christopher naryo ryahujwe n’uko Clement ngo yari asigaye yita cyane ku mukunzi we ntabonere umwanya uhagije abandi gusa we abihakanira kure avuga ko ari ibinyoma.

Aline Gahongayire amaze igihe muri Amerika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved