Gaga yavuze icyatumye asohora amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2018 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru biteza impaka.

Lion Gaga usanzwe yitwa GagaJean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye aheruka gukora yitwa ‘Intwari’. Iyi ndirimbo yashyize hanze mu buryo bw’amashusho, ni imwe mu zigize album ye nshya.

Mbere y’uko amashusho ya ‘Ba Intwari asohoka’, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abakobwa bakenyeye impu hejuru ntacyo bikinze; ubwo yasakazwaga, byavuzwe ko ‘ari filime yakozwe n’Umunyarwanda agaragaza umuco wo hambere’ ndetse benshi bamaganiye kure aya mafoto afatwa nk’ahonyora umuco.

Gaga wayoboye ifatwa ry’aya mashusho, yabwiye IGIHE ko amafoto yagiye hanze mu buryo butateguwe ashyirwa hanze imburagihe bituma icyo yari agamije mu ndirimbo ye cyakirwa nabi mbere.

Yavuze ko mu gufata amashusho bahisemo gukoresha abakobwa bambaye ubusa hejuru nka kimwe mu bimenyetso yashatse kwerekana muri iki gihe mu gusobanura imibereho y’Abanyarwanda bo hambere. Ati “Ni nayo mpamvu amashusho ari umweru n’umukara, birerekana uko kera byabaga bimeze.”

Yongeyeho ati “Ubutumwa burimo ni ukwereka abantu ko bagomba kuba intwari bakiriho mu bushobozi ubwo ari bwo bwose. Nashatse kwerekana ishusho y’uko kera byabaga bimeze kandi umuntu akumva neza ibyo abakurambere bakoraga ku buryo n’urebye video abasha kuba yasobanukirwa imibereho y’aba kera.”

Yabajijwe niba gukoresha abakobwa bambaye ubusa hejuru bifitanye isano no gusobanura ubutwari bw’Abanyarwanda ba kera, asubiza ati “Ahantu bihuriye ni uko abantu ba kera bagiraga ubutwari kandi nta kintu bafite, mu buzima buciriritse babagamo bagakora ibintu bikomeye cyane, nicyo nerekanamo.”

Nashatse kwerekana uko kera byabaga bimeze, amafoto nk’aya muyasanga mu nzu ndangamuraga batwereka uko abakobwa bacu kera babagaho, biba bishatse gusobanura ikintu gikomeye ku mateka yacu.”

Yongeyeho ati “No muri filime twereka abantu bacu, no mu nkuru zishushanyije nka ‘Kirikou’ amashusho ameze kuriya arimo, ni kuriya baba bambaye. Nk’umuhanzi igitekerezo mfite ni ukwereka abantu ishusho y’ubuzima abantu babagamo, kandi nkabyerekana mu by’ukuri uko byabaga bimeze.”

Ubwambure bw’abakobwa…

Gaga yasobanuye ko yahisemo gukora amashusho y’indirimbo igaragaramo abakobwa bambaye igice cyo hasi gusa mu buryo bwo kwigisha amateka biciye mu buhanzi. Yemeza ko agamije kwerekana ubuzima bwo hambere.

Yagize ati “Ntabwo nabambitse ubusa, nashatse kwerekana uko abanyarwanda kera bambaraga, nashatse kubambika mu buryo bwa kera. Urebye amashusho ya kera n’ubundi ni kuriya abakobwa babaga bambaye, kuba ariya mashusho tukiyabitse si ukwerekana ko umunyarwandakazi yambara ubusa, ahubwo ni amateka tubitse.”

Yavuze ko nta mpungenge afite zo kuba yagongana n’inzego za leta zireberera umuco kuko ngo ibyo agaragaza biciye mu ndirimbo ye ari amateka na bimwe mu bigaragaza akarango k’ubuzima bw’Abanyarwanda mu myaka yo hambere.

Abakobwa bakoreshejwe muri iyi ndirimbo bambaye ubusa hejuru

Ati “Niba ari ko hambere bambaraga, ubwo umuco nyarwanda ni uwuhe? Niba umuco nyarwanda kera ari kuriya bambaraga, nta cyaha mbibonamo kuba nakora amashusho ameze kuriya. Nonese umuco ni ukwambara karuvati n’amakoti, keretse niba ari byo byasimbuye umuco nyarwanda.”

Muri iyi ndirimbo, Gaga agaragazamo bamwe mu ntwari zizwi mu mateka akanagaruka ku mukino wo gukirana, gusimbuka urukiramende, gutera umuhunda, kwenga urwagwa, uko abakobwa bajyaga kuvomesha ikibindi n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza