00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaël Faye yatumiwe mu bitaramo azahuriramo na Youssou n’Dour, Angélique Kidjo na Fally Ipupa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gaël Faye ukomoka mu Rwanda, akaba umwe mu bahanga bakora injyana ya Hip Hop n’umwanditsi w’ibitabo ukomeye mu Bufaransa yatumiwe mu bitaramo bya ‘Nuits du Peyrou’ biteganyijwe kubera i Montpellier mu Bufaransa kuva tariki 2-9 Nyakanga 2021.

Kuri gahunda y’ibi bitaramo, byitezwe ko Gaël Faye azataramira abazabyitabira ku wa 5 Nyakanga 2021.

Ibitaramo ‘Nuits du Peyrou’ byatumiwemo Gaël Faye ni byo bya mbere bikomeye bigiye kubera ku butaka bw’Ubufaransa kuva icyorezo cya Covid-19 cyakugariza Isi.

Mu majoro atandatu ibi bitaramo bizamara, byitezwe ko abahanzi barenga 30 b’ibyamamare ari bo bazataramira abakunzi b’umuziki.

Kugeza ubu abantu ibihumbi bitandatu ni bo bamaze kwemererwa kuzitabira ibi bitaramo bizabera i Montpellier.

Nibura abantu igihumbi ni bo bazajya bitabira igitaramo buri munsi, aho kugeza ubu nta cyangombwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kwipimisha cyangwa kuba warikingije kizasabwa uzitabira.

Tariki 9 Nyakanga 2021 ubwo iri serukiramuco rizaba risozwa byitezwe ko hazatarama abahanzi nka Youssou N’Dour, Amadou & Mariam, Angélique Kidjo, Magic System, Lubiana, Khaled, Manu Katché, Enrico Macias, Faudel, Tayc, James BKS, DJ Youcef, Fally Ipupa n’abandi benshi.

Gaël Faye aheruka i Kigali ubwo yamurikaga filime ye yise ‘Petit Pays’, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .