Kwamamaza

Gaël Faye yakoze ubukwe atwarwa n’ubwato bw’abarobyi i Rubavu

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 09:14' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuraperi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye yasezeranye n’umugore we Violaine, bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016.

Gaël Faye na Violaine basezeranye imbere y’Imana nyuma y’igihe kinini babana nk’umugabo n’umugore ndetse basanzwe bafitanye abana babiri b’abakobwa. Ubukwe bwabo bwari bwihariye, bwatashywe n’inshuti nke bahisemo ndetse by’akarusho ubwo bari bavuye gusezerana bagiye mu bwato busanzwe bwifashishwa mu kuroba.

Ubwo bari bavuye gusezerana, Gaël Faye n’umugeni we batwawe n’ubwato bwagenewe kuroba bajya kwishimana n’inshuti zabo mu birori byabereye muri imwe muri hoteli zikomeye hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu

Mu mwaka wa 2015 nibwo Gaël Faye yaje gutura mu Rwanda by’igihe kirekire kugira ngo yite ku mugore we wabaga i Kigali no gushaka inzira yanyuzamo ibihangano bye bigashinga imizi ku ivuko.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko kuza gutura mu Rwanda kuri we ari ishema n’ibyishimo ndetse ko abifata nk’amahirwe dore ko atahabaye igihe kirekire kuva mu buto bwe.

Yagize ati, “Ndi Umunyarwanda ariko sinigeze ngira amahirwe yo kuba mu gihugu cyanjye kubera amateka yakiranze. Narahavukiye , nkurira mu Burundi nyuma nza kwerekeza mu Bufaransa ariko ndishimye ko ubu ndi mu Rwanda.”

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Je pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’, ‘PiliPili’ n’izindi. Yavukiye anarererwa i Bujumbura mu Burundi nyuma yerekeza i Paris afite imyaka 13. Akunze kuvuga uruhurirane rw’imico kuri we ndetse n’ingorane kuri album ye yise “Pili pili sur un croissant au beurre”.

Iyi album yayikoreye i Paris n’i Bujumbura ikaba ishushanya imyaka ya mbere ya Faye ubwo yageragezaga kwimenyereza ubuzima bw’i Paris. Kuri iyi album kandi hari abandi bahanzi yakoranye nabo nka Tumi Molekane wo muri Afurika y’Epfo mu itsinda rizwi nka Tumi n’umunya-Angola, Bonga n’abandi.

Mu gihe amaze mu Rwanda, amaze kuririmba mu bitaramo bitandukanye kandi yishimira uburyo abafana be bamwereka ko bamwishimiye kuko bimutera ingufu zo kurushaho gukora cyane. Muri iki gihe kandi, Faye afite igitabo gishya yanditse yiteguye gushyira hanze bidatinze.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved