Gaël Faye mu bazatoranywamo umwanditsi w’ibitabo w’umwaka mu Bufaransa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Ukwakira 2016 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Gaël Faye, umuraperi w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bufaransa amaze igihe gito asohoye igitabo cya mbere yise ‘Petit Pays’ ubu kiri mu bikunzwe cyane ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa.

Igitabo cya Gaël Faye yagishyize hanze nyuma gato yo gusezerana imbere y’Imana n’umugore we Violaine. Ibirori byabereye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 20 Kanama 2016.

Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko umuraperi Gaël Faye yatoranyijwe mu banditsi icumi b’ibitabo bazatoranywamo uwahize abandi mu mwaka wa 2016. Umwanditsi uzaba uwa mbere azagenerwa igihembo gikomeye cya ‘Grand Prix du roman’ gitangwa n’Inteko y’ururimi rw’Igifaransa [Académie française].

Komisiyo itegura itangwa ry’iki gihembo yasohoye urutonde rw’abanditsi icumi bagomba gutoranywamo uwahize abandi mu muhango uzaba kuwa 27 Ukwakira 2016.

Abanditsi icumi bahatanye:

1. Le Dernier des nôtres, cya Adélaïde de Clermont-Tonnerre
2. Penjab, cya Éric Deschodt
3. Livre pour adultes, cya Benoît Duteurtre
4. Petit pays, cya Gaël Faye
5. Crue, cya Philippe Forest
6. Un enfant plein d’angoisse et très sage, cya Stéphane HOffmann
7. Le Garçon, cya Marcus Malte
8. Légende, cya Sylvain Prudhomme
9. L’Insouciance, cya Karine Tuil
10. 14 juillet, cya Éric Vuillard

Amazina y’abatsinze ijonjora rya kabiri azamenyekana kuwa 17 Ukwakira 2016. Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1915, kigenerwa umuhanzi wahize abandi mu bandika mu Gifaransa, utsinda aba yatoranyijwe na komisiyo y’Inteko y’ururimi rw’Igifaransa igizwe n’abahanga cumin a babiri.

Mu mwaka ushize wa 2015 hatsinze Hédi Kaddour wo muri Tunisie [kubera igitabo yanditse cyitwa Les Prépondérants] ndetse na Boualem Sansal abikesha igitabo “2084 : la fin du monde”; ibi bitabo byombi byakosorewe mu icapiro rikomeye rya Gallimard.

Gaël Faye wanditse igitabo cyitwa ‘Petit Pays’ yabonetse kuri uru rutonde nyuma y’igihe gito ahawe igihembo gikomeye yagenewe n’isomero rikomeye rya Fnac rinacuruza ibitabo kuri internet.

Ni umwe mu banditsi batatu bakomeye muri Afurika baherutse gutoranywa mu bagomba guhatanira igihembo gikomeye cya Prix Goncourt gitangirwa mu Bufaransa ku mwanditsi mwiza wa Roman kuva mu 1903.

Impine ku gitabo cya Gaël Faye

“Petit Pays”, ni igitabo cya mbere Gaël Faye yanditse. Ni igitabo kivuga ku buzima bwe kuva mu bwana, anagaruka cyane ku ruhurirane rw’ibibazo abana bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yivugaho ubwe, akanavuga ubuzima bwa ‘Gabriel’ [umwana wo mu kigero cye]. Inkuru iri muri iki gitabo igaruka cyane ku bibazo bari bahuriyeho bombi, Gaël Faye yahungiye mu Bufaransa naho mugenzi we Gabriel ahungira mu Burundi.

Gael Faye amaze igihe gito yinjiye mu bwanditsi bw'ibitabo

Iki gitabo kivuga mu buryo bwimbitse ibibazo abana bagize bahunga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigarukaho cyane. Gaël Faye kandi avuga ku buhanzi bwe, inzira ye nk’umuririmbyi, uko yakoze album ‘Pili Pili sur un croissant au beurre’ yasohotse mu 2013.

Gaël Faye, umuraperi winjiye mu kwandika ibitabo

Umuraperi Gaël Faye yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Je pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’, ‘PiliPili’ n’izindi. Yavukiye anarererwa i Bujumbura mu Burundi nyuma yerekeza i Paris afite imyaka 13. Akunze kuvuga uruhurirane rw’imico kuri we ndetse n’ingorane kuri album ye yise “Pili pili sur un croissant au beurre”.

Iyi album yayikoreye i Paris n’i Bujumbura ikaba ishushanya imyaka ya mbere ya Faye ubwo yageragezaga kwimenyereza ubuzima bw’i Paris. Kuri iyi album kandi hari abandi bahanzi yakoranye nabo nka Tumi Molekane wo muri Afurika y’Epfo mu itsinda rizwi nka Tumi n’umunya-Angola, Bonga n’abandi.

Gael Faye asigaye atuye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza