Kwamamaza

Gaby Kamanzi na Gahongayire bagiye muri Amerika

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 10:38' na Munyengabe Murungi Sabin


Abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire bahagurutse i Kigali berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazakorera ibitaramo mu mijyi itandukanye.

Aline Gahongayire na mugenzi we Gaby Kamanzi bahagurutse i Kigali ku isaha ya saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 3 Kanama 2016, bagiye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu gitaramo gikomeye cyiswe Rwanda Christian Convention.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, Aline Gahongayire yabwiye IGIHE ko iki giterane agiye guhuriramo na bagenzi be yacyiteguye bihagije ndetse ko yiteze gusangiza ijambo ry’Imana abakirisitu bazacyitabira abicishije mu ndirimbo.

Ati “Dutanga ubutumwa binyuze mu buryo butandukanye, nzaririmba kandi mfite icyizere ko bizafasha benshi. Nzahura n’abandi bahanzi bakomeye, hari abakorera umuziki muri Amerika natwe tuzaturuka mu Rwanda, nka Aime we yaragiye yagezeyo. Ni ibintu bizaba bishimishije.”

Uwimana Aime na we waturutse mu Rwanda yamaze kugera i Dallas ndetse yatangiye imyitozo yo kwitegura igitaramo, Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi baririmbana muri The Sisters baraye bahugurutse i Kigali bagomba kuzagerayo kuri uyu wa Gatanu.

Iki giterane nikirangira Aline Gahongayire azitabira ibindi bitaramo bizabera mu mijyi itandukanye, azafatanya na Gaby Kamanzi basanzwe baririmbana.

Kamanzi na Gahongayire bagiye gukora ibitaramo muri Amerika

Igiterane Rwanda Christian Convention kizatangira kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama kizasozwe kuwa 8 Kanama 2016.

Kizahuriza hamwe abahanzi barimo Uwimana Aime, Gahongayire na Gaby Kamanzi [baturutse mu Rwanda] , Adrien Misigaro uba muri USA, Richard Nick Ngendahayo n’abandi bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved