00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaby Kamanzi, MD na Aimée Frank basobanuye imishinga baserukanye muri ‘Rwanda Gospel Star Live’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Gaby Kamanzi, MD na Aimée Frank Nitezeho basobanuye imiterere y’imishinga bazibandaho nibaramuka batsindiye igihembo cya miliyoni 7 Frw kizatangwa muri ‘Rwanda Gospel Star Live’.

Aba bahanzi imbere y’abanyamakuru basobanuye byimbitse imishinga itandukanye bifuza gushyira mu bikorwa mu gihe baba babonye ubufasha bw’abakunzi babo.

Umuraperi Mugemana Dieudonné (MD) ufite nimero eshatu yavuze ko afite umushinga wo gukura abana ijana ku muhanda. Igikorwa n’ubundi yari yaratangiye nubwo kitihuta bitewe n’ubushobozi bwe butaraba bwinshi.

Gaby Kamanzi ufite nimero enye, uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana we yavuze ko afite umushinga wo kwigisha abantu kuririmba kurusha uko babikoraga.

Undi watanze umushinga ni Aimée Frank Nitezeho wahawe nimero 14. Uyu musore uri mu batanga icyizere ku hazaza h’umuziki yavuze ko afite umushinga wo gukora studio nini yo gufasha abantu bafite impano ariko bagorwa no kubona ubushobozi.

Abahanzi 15 baririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bari guhatanira igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na ‘Rwanda Gospel Stars Live’ mu rwego rwo gushyigikira uzahiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

Igihembo nyamukuru ku muhanzi uzahiga abandi kizatangwa mu birori biteganyijwe kuba tariki 30 Nzeri 2021.

Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimée Frank Nitezeho na Anneth Murava.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, asabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma agakanda #, agakurikiza amabwiriza.

Nta giciro runaka cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.

Uhereye ibumoso: Aimée Frank, Gaby Kamanzi na MD ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru
Uburyo washyigikira Gaby Kamanzi muri Rwanda Gospel Star Live
Uburyo bwo gushyigikira Aimée Frank Nitezeho muri Rwanda Gospel Stars Live
Umuraperi MD yifuza gukura byibuza abana ijana ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .