00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar yashyize hanze EP nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Gabiro Guitar uri mu bahanzi bafite ubuhanga mu kuririmba yagarukanye imbaraga mu muziki nyuma y’igihe kigera ku mwaka adasohora indirimbo, ashyira hanze Extended Play [EP] yise "Criminal Love".

Iyi Ep iriho indirimbo zirimo "Sexy", "Criminal Love" ari nayo yayitiriwe, "Igikwe" yahuriyemo na Confy ndetse na "Jackie Chan".

Yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora iyi EP ashaka kuririmba ku muntu ugira urukundo rukaba rwanamusaza cyangwa rukaba rwamukoresha n’ibyaha bibaye ngombwa.

Ati “Iyi EP igaragaza urukundo rusanzwe umuntu agirira undi ariko umuntu agatinya kurwerekana ariko igihe yaba agize amahirwe bagakundana, akamwihebera ku buryo icyo aricyo cyose yasabwa ngo akomeze amwigarurire yagikora.”

Yakomeje avuga ko afite imishinga myinshi ari gutegura ku buryo abakunzi b’ibihangano bye batazongera kugira irungu na gato.

Iyi EP ya Gabiro yakozwe n’abatunganya indirimbo batandukanye barimo Pappito, Nizbeats, Spaceman ndetse na Bob Pro.

Gabiro Gilbert [Guitar] ari mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ariko rimwe na rimwe yakunze kugenda acika intege.

Uyu muhanzi yavuze ko mu myaka 10 amazemo hari ibintu bimwe yicuza byagiye bibaho bigatuma atagera aho yifuza kugera.

Ati “Ikintu nicuza mu muziki cya mbere ni uko nagenze njyenyine, nakoze njyenyine, sinigeze ngira amahirwe cyane yo kubona abajyanama mu muziki wanjye. Abantu ntibigeze bambona bihagije. Ikindi nicuza ni ukurangara bigatuma ibihangano byanjye bimwe abantu babikuramo inyungu kundusha.”

Gabiro yamenyekanye mu ndirimbo "Byakubera", "Umusonga", "Special", "Do re mi fa sol" n’izindi zitandukanye. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise "Burundu" yagiye hanze muri Werurwe 2020.

Reba "Igikwe" yahuriyemo na Confy uri mu bahanzi bakizamuka

Umva EP yose ya Gabiro hano.

Gabiro Guitar yashyize hanze Ep nshya
Gabiro Guitar yari amaze igihe kinini asa n'uwahagaritse umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .