Shyengo winjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahise asohora indirimbo ye nshya yise ‘Je te fais confiance’.
Iyi ndirimo ikubiyemo amagambo yo gukangurira abantu kwizera Imana no mu bihe bikomeye.
Uyu mukobwa avuga ko yanditse iyi ndirimbo nk’isengesho rikunda kumufasha mu rwego rwo kurisangiza abandi ngo ribe hari uwo ryafasha mu buzima.
Avuga kuri iyi ndirimbo, Shyengo yagize ati “Natanga nk’urugero kuri iki cyorezo cya Covid-19, kitubeshejeho ibihe bitoroheye benshi, ubutumwa nifuje gutanga nciye muri iriya ndirimbo ni uko mu bintu bitandukanye bigoye nk’ibyo bidutera kwibaza byinshi ku buzima bw’ejo hazaza, bidusaba gusubiza amaso inyuma tukibuka umugambi w’Imana kuri twe.”
Usibye iyi ndirimbo nshya, Shyengo winjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki mu 2008, ubwo yakoraga indirimbo yo gushimira umubyeyi we.
Ati “Mu 2008 hari indirimbo nakoze yo gushimira mama no kumubwira ko mukunda. Yari impano nari namugeneye ku munsi we w’amavuko.”
Ntiyifuza ko hazagira ugereranya umuziki we n’uwa Se
Uyu mukobwa avuga ko abizi neza ko hari benshi bazashaka kumugereranya na Se umubyara wabaye icyamamare mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Icyo nababwira ni uko mu by’ukuri ntawakabaye angereranya na data. Ni ukuri ntibyakunda pe. Uretse urukundo rw’umuziki duhuje, ibindi byose sinafungura imishumi y’inkweto ze. Papa yari afite impano nyinshi cyane, harimo ubuhanzi (kwandika indirimbo), kuririmba, gucuranga, gukina ikinamico, n’ibindi byinshi.”
Uyu mukobwa avuga ko ashimira Imana kuba yaragiriwe ubuntu bwo kugira Sebanani nk’umubyeyi we kuko atari umuntu usanzwe.
Nubwo yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu mukobwa yifuza ko abakunzi b’umuziki w’ababyeyi be bazanakunda ibihangano bye.
Kuva mu 2014, Shyengo atuye muri Canada aho yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Santé mondiale’ muri Université de Laval iri muri Québec.
Shyengo niwe mwana wenyine wa Sebanani utuye hanze y’u Rwanda, abavandimwe be batatu bo batuye imbere mu gihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!